Musanze:Abagemura amata ku ikusanyirizo baravuga ko batishyurwa amafaranga yabo.

Abacunda amata bo mu murenge wa Cyuve baravuga ko bakomeje guhombywa no kugeza amata ku ikusanyirizo hashira iminsi bakishyuza bakabwirwa ko yapfuye. Nimugihe bavuga ko ikusanyirizo riba ryayakiriye nyuma yo kuyapima bagasanga ari mazima. Icyakora Ubuyobozi bw'umurenge wa Cyuve buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo kuko ubusanzwe iyo byagenze bityo umuturage yishyurwa.

kwamamaza

Abitwa Abacunda ni abishyize hamwe bo mu murenge wa Cyuve bakusanya amata bakayajyana ku ikusanyirizo rya Gasiza riherereye mur’uyu murenge wa Cyuve baravuga ko bakomeje guterwa igihombo no kuba bagemura agapimwa bakabereka ko ai mazima ariko mugihe bagitegereje kwishyurwa amafaranga yabo bagahamagarwa babwirwa ko yapfuye.

Umwe muri aba baturage yabwiye Isango Star ko “ubu undeba njyewe nabuze n’igiceri cy’ijana cyo kugura isabune kugira ngo noze igicuba. Bari kurya imitsi yacu kuko bari kuza tukabaha amata noneho iminsi runaka igashyira kugira ngo baduhe amafaranga. Igihe batarayaduhemba bakaza bagapima nk’amata bagasanga arimo ikibazo runaka noneho bakatubwira bati nitwe tugomba guhomba.”

Undi ati: “nk’ejo bakatubwira ngo amata yapfuye, ubwo amafaranga ntibayaduhe noneho n’amata ntitumenye irengero ryayo, aho kunguka tugahomba. Aho gutera imbere tugasubira inyuma.”

Aba baturage bavuga ko batumva impamvu yo kubwirwa ko amata yapfuye kandi bayazana ku ikusanyirizo agapimwa mbere bagasanga ari mazima.  

Basaba ko bahabwa amafaranga yabo cyangwa se iri kusanyirizo rigasuzumwa ko rifite ibikoresho bihagije, basanga ritabifite rigafungwa kuko rikomeje kubahombya.

Umwe ati: “ Bampa amafaranga, cyangwa niba nta n’ubushobozi bafite bagafunga nuko bakabanza kuduha amafaranga.”

Undi ati: “ mwadukorera ubuvugizi bakatwishyura niba bumva badashoboye gushaka ibikoresho bihagije…”

Muheto Mwanafunzi; Umuyobozi w'iri kusanyirizo ari nawe rwiyemamirimo, avuga ko akenshi biterwa nuko hari umuturage umwe muri benshi uba wazanye amata yapfuye akaba ariwe wanduza n’ay’abandi.

Ati: “iyo rero umwe yazanye amata…yica aya ba bandi bose.”

Abajijwe ku buziranenge buba bwagaragajwe mbere bukaza guhinyuzwa igihe abaturage bishyuje, asubiza ko nta bikoresho bihagije baragira.

Muheto, yagize ati: “ bisaba ubushobozi buturenze. Ni ukuvuga ngo urapima … iriya platique irahenda, rero tubanza kuyashyira hamwe nuko tukayapima nyuma.”

Uwineza Jeneveve; Vetereneri w'uyumurenge wa Cyuve  ushinzwe gukurikirana  ubuvuzi bw'amatungo muri uyu murenge, avuga ko iyo amata yapfiriye mu ikusanyirizo ryayakiriye bigaragara ko ari mazima, ibyo bitaba igihombo cy’umuturage ahubwo ari icya rwiyemezamirimo.

Avuga ko nta makuru bari bafite kuri iki kibazo cy’aba baturage ariko bagiye  kubikurikirana, bakishyurwa.

Ati: “ariko ubwo tukimenye, tugiye gukurikirana aborozi, tumenye ideni buri mworozi afitiwe n’ikusanyirizo, tumenye ayagemuwe, amazima n’apfuye ndetse naho yapfiriye noneho MSS yishyure aborozi kugira ngo inzira y’uko amata ava ku mworozi ajya ku ikusanyirizo yubahirizwe.”

 Abacunda barenga 30 bategereje amafaranga y'amata bagemuye ku ikusanyirizo igihe kirekire, ariko bigakurikirwa n’inkuru y’uko yapfuye, bavuga ko byatumye benshi muri bo bishyira mu kato kubera amadeni yababanye menshi mu duce batuyemo.

Banavuga ko hiyongeraho kuba hari n'izindi nka z’aborozi bajyaga gukama ariko bambuweho ubwo burenganzira bitewe no kuba ba bihemu muri iyo miryango.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star-Musanze.

 Dec 15, 2022 - 08:51