Abagore baracyagenda biguru ntege mu kwitabira kwibumbira mu makoperative

Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda baravuga ko hakiri icyuho kijyanye nuko abagore bagifite imbogamizi mu kwibumbira mu makoperative nyamara byaragaragaye ko ubushobozi bw’abibumbira mu makoperative bwiyongera maze bagafatanya n’imiryango yabo kuyizamurira ubushobozi mu by’ubukungu.

kwamamaza

Yitaba Inteko rusange y'umutwe w’Abadepite kugirango atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bikigaragara mu ishyirwa mubikorwa rya gahunda zigamije guteza imbere abagore, Minisitiri w’Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yakirijwe ibibazo birimo yuko hirya no hino mu gihugu abagore bataritabira ku buryo bushimishije kwibumbira mu makoperative nyamara aribwo buryo bufasha abayirimo kuzamura urwego rwabo rw’ubushobozi nkuko bivugwa na Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Edda Mukabagwiza.

Yagize ati "bimwe mu bikorwa n'imishinga by'abagore bikiri ku rwego rutaratera imbere no kuba umubare w'abagore bishyira hamwe haba mu bimina na koperative biracyari hasi ugereranyije n'umubare w'abagore batuye mu mirenge, ibikorwa n'imishinga birakibanda ahanini mu gukorera mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, gukora imyuga y'ububoshyi ubudozi n'ubucuruzi buciriritse". 

Ngo no kutamenya gutandukanya koperative amatsinda n’ibimina nabyo biracyari imbogamizi mu iterambere ry’abagore nkuko byagaragaye mu mirenge yose aba badepite bagezemo bakora ingendo zitandukanye bakoze nkuko Hon. Depite Mukamana Elizabeth abigarukaho.

Yagize ati "ubwo twakoraga ingendo wasangaga bamwe mu bagize koperative batazi gutandukanya koperative, ukumva hari itsinda bakavuga bati turi koperative ariko wareba ugasanga nta buzima gatozi ifite, nta makuru ifite, nagiraga ngo nibutse na none bajye bakomeza no kubigisha kuko iyo abadamu bashoboye kujya mu makoperative hari ibibazo byinshi bikemuka ku bijyanye n'iterambere ry'igihugu".    

Prof. Bayisenge Jeannette Minisitiri w’Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango aravuga ko kubufatanye n’izindi nzego hari ingamba zafashwe kugirango amatsinda n’ibimina biri mu turere bihindurwemo amakoperative nayo aherekezwe akomere kandi ngo ibyo bizakomeza.

Yagize ati "abo twakoranye inama abashinzwe amakoperative, abashinzwe uburinganire n'abashinzwe CNF mu turere twemeranyije ko buri karere kagira ibimina 3 , nibura hakazaba hari ibimina 90 ku rwego rw'igihugu bivuye kuva ku mikorere y'ibimina bijya ku makoperative, ni imikoranire twumva ko izahoraho, niyo gahunda twihaye yo kugirango habeho iyo gahunda y'ibimina byose biri mu turere nibura tube tuzi ko mu gihugu hari ibimina runaka mu karere hari ibimina runaka noneho hashyirweho icyerekezo mu kumenya ibiva mu rwego rw'ibimina bijya mu makoperative".          

Kugeza ubu ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA kibarura amakoperative y’abagore agera kuri 891 mu Rwanda hose.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 15, 2023 - 06:26