Kayonza: Ihohoterwa rikorerwa abagabo ntiryahabwaga uburemere

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kayonza bavuga ko ihohoterwa rikorerwa abagabo batariha agaciro ku buryo n’iyo umugabo ahohotewe n’umugore we,abagezaho ikibazo ntibamufashe ahubwo bakamuseka ndetse bakamwihanganisha.

kwamamaza

Akenshi iyo havuzwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina,humvikana irikorerwa abagore ku buryo hari n’aho umugabo ahura n’ihohoterwa ntibihabwe uburemere nk’uko biri ku mugore cyangwa umwana.

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Kayonza, bavuga ko uburemere bw’ihohoterwa rikorerwa abagabo batajyaga babuha agaciro ngo kuko hari n’umugabo uhohoterwa n’umugore we,ubwo yabageraho ntibamufashe ahubwo bakamuseka ndetse bakanamwihanganisha.Ariko ngo amahugurwa bahawe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, bamenye ko n’umugabo yahohoterwa kandi afite uburenganzira bwo kubona ubutabera.

Harerimana Jean Damascene,umuyobozi w’akarere ka Kayonza w’ungirije ushinzwe imibereho myiza,avuga ko umuco wo kumva ko umugabo adashobora gukorerwa ihohoterwa ugomba guhinduka,bityo agasaba abagabo gutinyuka bakajya batanga amakuru igihe bahohotewe n’abagore babo, nta pfunwe bibateye.

Yagize ati kuba uwahohotewe ari umugabo yagaragaza ko yahohotewe cyangwa se n'izindi nzego cyangwa n'abaturanyi be bakabigaragaza ntago bisobanuye ko umugabo yabaye ikigwari kuko yagaragaje ko icyaha cyabaye cyangwa se yagize n'uruhare mu kugikumira kugirango kitazaba kuwundi  icyo gihe rero niwo wa muco ugomba guhinduka, abantu bagomba kumva ko icyaha kidashingiye ku kuvuga ngo gihengamiye ku mugore gusa ahubwo no kumugabo naho birahoboka.    

Amahugurwa ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana,yateguwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ku bufatanye na UN Women, yakorewe muri tumwe mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba.Hahuguwe abayobozi mu nzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu ndetse n’akagari.Mu karere ka Kayonza,abagera kuri 550 nibo bahuguwe mu mirenge itatu ariyo Mukarange,Rwinkwavu ndetse na Rukara.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Kayonza

 Sep 16, 2022 - 09:36