Haracyari imbogamizi mu myigishirize y'amasomo arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abagize inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena baragaragaza ko ari ikibazo giteye inkeke kuba amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yigishwa mu ndimi z’amahanga.

kwamamaza

Bivuye mu magenzura yakozwe mu mashuri abiri muri buri karere akaba 60 mu gihugu hose, komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano mu gikorwa cyo kumenya no kugenzura uko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye ngo yasanze aha hari ibibazo byinshi ibyo Abasenateri mu nteko Ishinga Amategeko bavuga ko bikwiye kurebwaho bigakemuka kuko bitari ibyo byaba ari ikibazo gikomeye.

Umwe yagize ati "isomo rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryari rikwiye kwigishwa mu kinyarwanda kugirango abana baryumve neza, kujya kwigisha amateka ya Jenoside mu cyongereza umwana atacyumva ashobora no kutagira icyo akuramo, byaba byiza iri somo ryigishijwe mu kinyarwanda kugirango abana barusheho kumenya amateka".

Ibyo n’izindi mbogamizi zose zagaragajwe muri iyi raporo Hon. Murangwa Ndangiza Hadidja Perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano aravuga ko koko aya mateka akwiriye kuba umwihariko akavangurwa n’andi mateka yigishwa mu mashuri maze agahabwa umwanya ukwiriye kugirango abayiga bagire icyo bakuramo.

Yagize ati "aya mateka uhereye ku bukoloni ukageza aho u Rwanda rugeze bararyigisha rirahari ariko ni umwanya muto cyane ku buryo umwana kubimwinjizamo atabyumva neza adafata amakuru ahagije, turumva ko hakwiriye kunozwa gahunda yo kwigisha amateka yacu y'u Rwanda by'umwihariko n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi".  

Yakomeje agira ati "bikunze bigahabwa umwanya hari ikintu kinini cyane byadufasha nk'abanyarwanda mu gutegura abana bacu kugirango bazabe abanyarwanda bahagaze neza, bahamye bafite amakuru yakabaye abafasha mu buzima bwa buri munsi ariko no mu buzima bwo gusobanukirwa ibyo igihugu cyabo kibasaba kuba bamenya mu buryo bw'umwihariko".

Raporo nk’izi zirasesengurwa zigakorerwa ubugororangingo maze zikagezwa ku nzego zishinzwe maze nazo zikagira icyo zihindura bitewe n’imyanzuro iba yafashwe.

Kuri uyu munsi iyi raporo irareba Minisiteri y’uburezi ndetse na Minisiteri y’uburere mboneragihugu n’ubumwe bw’abanyarwanda.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali 

 May 9, 2023 - 07:53