Musanze-Muhoza: Baratabariza umukobwa wabyaye impinja 3 z’impanga zitagira ibyo kwambara.

Abatuye mu kagali ka Ruhengeri kabarizwa mu murenge wa Muhoza baratabariza impinja z’impanga 3 zikaba ziri kwicwa n’imbeho. Izi mpinja zabyawe n’umukobwa waturutse mu karere ka Burera avuga ko umusore wamuteye inda yahise amwihakana amubwira ko ntaw’iwabo wabyaye batatu. Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza wavuze ko hari ubufasha ugiye guha uyu mubyeyi n’impinja.

kwamamaza

Twambazimana Chantal ni umukobwa ukomoka mu karere ka Burera mu murenge wa Rugarama, avuga ko nyuma yo guterwa inda n’umusore bari bamaranye igihe kirekire baziranye, yabanje kumwemerera ko bazajya kwa muganga akamenya neza niba ariwe koko wamuteye iyo nda.

Twambazimana avuga ko uko amezi yagiye yigigera imbere ariko inda yagiye igaragara, noneho uwo umuhungu aza kumuhakanira ko ntaho azajya.

Inda imaze kugera mu mezi atanu, uyu mukobwa avuga ko yagiye kwa muganga kugira ngo bamubwire uko byifashe kuko byasaga nk’aho inda ye irimo abana barenze umwe.

Mu kiganiro n’umunyamakuru w’Isango Star, avuga ko yaje guhabwa urupapuro rumwohereza ku bitaro bikuru bya Ruhengeli [Transfer], agezeyo bamubwira ko atwite abana batatu.

Twambazimana avuga ko yabibwiye umusore ahita amubwira ko ntaw’iwabo wabyabye batatu ahubwo ko yahita amwibagirwa, maze uwo musore ahita yishakira undi mugore.

Yaje kubyara abo bana batatu ariko batarageza igihe bisaba ko bashyirwa mu byuma byabugenewe bisaba ko bamaramo igihe kuburyo nawe yabuze ayo kwishura ibitaro.

Twambazimana ashimangira ko yavuye mu bitaro abifashijwemo n’abagiraneza atazi iyo baturutse ndetse ahitamo kwigumira mu karere ka Musanze, aho ubu ucumbitse mu mudugudu wa Burera  mu kagali Karuhengeri, mu murenge wa Muhoza.

Twambazimana, yagize ati: “Bankoreye ibyo bankorera nuko banjyana ku iseta barambaga, koko nsanga abana ni batatu ariko kubyakira ntibyari byoroshye kuko no kurera umwana umwe nabonaga bitanshobokera njyenyine, no kubona imyenda y’umwana umwe bingoye.”

Uvuga ko agorwa no guhoza aba bana batatu kubera imbeho yaho birambika mu kumba gato batijwe n’uwabagiriye impuwe nawe udafite ubushobozi. Ibi byiyongeraho kuba babura ayo amasereka bonka kubera ko nyina nawe ntacyo kurya abona.

Ati: “Buri munsi biba byanze kubera ko haba igihe tubibonye nka saa sita ariko nimugoroba ntitubibone, cyangwa se bukira tutabibonye. Ninaho biva nkabura amashereka yo kubonsa.”

Abaturanyi bamuzi kuva akiva mu bitaro, nabo babwiye Isango Star ko bahangayikishijwe n’izi mpinja bitewe n’ubuzima bazibonamo kandi zitarageza no ku cyumweru zivutse.

Umwe yagize ati: “Bamufasha bakamuha isukari cyangwa ifu y’igikoma azajya aha abana. Kubera ko bariya bana ntabwo babasha konka kuko maman wabo atabahaza ari wenyine, ubwo babaha amata yo kunywa.”

Undi ati: “inaha harakonja cyane, rero abana nka bariya b’impinja baba bakeneye ibintu byo kwifubika.”

“ Ikintu cya mbere kibuze ni imyenda y’abana ndetse n’ibintu byo kubafubika ngo bashyuhe.”

 Icyakora Manzi Jean Pierre; umuyobozi w’umurenge wa Muhoza, avuga ko bagiye guha ubufasha bwihuse uyu mubyeyi ndetse nyuma akazafashwa kubona ubutabera.

Manzi, ati: “Umubyeyi agomba kwitabwaho, agafashwa bijyanye n’ibihe arimo. Birumvikana akeneye amashereka, kubona aho baba, ibyo kwambara ndetse no kuba ahantu hafurebye ndetse hasa neza; ibyo ngibyo nibyo tugomba kwitaho. Hanyuma twamara kumufasha muri ibyo, tukamukorera ubuvugizi mu muryango we ndetse n’ubuyobozi bwaho yaje aturutse.”

 Kuba izi mpanga z’impinja 3 ziri kurara ahasa no hasi  ndetse zikaba ziri kwicwa n’imbeho kubera ko zitagira ibyo kwifubika biterwa no kubanta myambaro zigira kuko zifite umwenda umwe nawo zisangiye bahawe n’umubyaza wabagiriye impuwe.

Ibi kandi byiyongeraho inzara ziterwa no kuba nyina nta masereka yo kuzonsa afite kuko nta bimutunga abona. Ibi nibyo aba baturage bavuga ko bibahangayikishije, bagasaba inzego zibishinzwe kubarengera.

 @Emmanuel Bizimana/ Isango Star- Musanze.

 Dec 12, 2022 - 16:59