Uruhare rwa AERG na GAERG mu kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyuze n’abari mu muryango w’Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye amakuru na Kaminza barokotse n’abakomoka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AERG, baravuga ko uyu muryango wabafashije kumenya byimbitse amateka ya Jenoside yakorerewe Abatutsi no kudaheranwa n’agahinda. Cyakoze bakavuga ko ku bari mu mashuri yisumbuye kuri ubu bakeneye abakuru bababa hafi biruseho kuko hafi ya bose ari abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

kwamamaza

Uretse kuba abarenga miliyoni 1 barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi Jenoside yasigiye ingaruka nyinshi abanyarwanda, zirimo, ubupfakazi, ubupfubyi, agahinda kagabije, ihungabana, uguta ishuri n’ibindi bitasize n’abakiri bato.

Nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ibikorwa birimo amashuri byongeye gusubukura, ndetse abanyarwanda bose bahabwa uburenganzira bwo kwiga nta kuvangura, icyakora biza kugaragara ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu mashuri bari bafite ibibazo binyuranye, maze tariki ya 20 mu kwezi kwa 10 mu 1996, hashingwa Umuryango w’Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye amakuru na Kaminza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AERG, maze abari barasigaye ari impfubyi bahabona umuryango, ndetse benshi bibabera inzira yo kudaheranwa n’agahinda.

Abaganiriye na Isango Star bagaragaza ko hakiri inzitizi.

Umwe ati "biradufasha cyane kubera ko tugerageza gusangira amateka y'ubuzima atandukanye bikadufasha kumenya ko nubwo ibyo byose byabayeho ahubwo twese turi abanyarwanda, biradufasha mu bumwe n'ubwiyunge mukabana mutishishanya, mutangana cyangwa nta kindi kibazo mufitanye mukabana neza".

"Hari amashuri amwe namwe bagira umugisha yo kuba bafite abayobozi babegera kandi bakabafasha ariko hari n'ahandi abana baba muri AERG ariko bifasha ugasanga ibyo biba ari imbogamizi cyane". 

Undi ati "umwana wagiye muri AERG atandukanye n'utarayigiyemo, ntabwo duhagije kuko hakenewe imbaraga z'igihugu muri rusange ariko aho tugeze aha ni urwego tuvuga ko twishimira nubwo tutarabigeraho 100% ariko aho bigeze byibuze ubona ko hari intambwe ishimishije tumaze gutera".

Blaise Ndizihiwe, Umuhuzabikorwa wungirije wa AERG ku rwego rw’igihugu, avuga ko uretse gufasha abato kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu muryango unafasha mu kubaka ubumwe n’ubwiyunjye mu banyarwanda, ndetse ngo kubakiri bato bari mu mashuri yisumbuye bababa hafi cyane.

Ati "hari byinshi AERG mu muryango dukora harimo gusangizanya ubuzima kuganira no komorana ibikomere, tugira igikorwa cyitwa 'Ubumwe bwacu Tour' aho duhuza ibigo by'amashuri, tugakora urugendo tukajya gusura ahari urwibutso, ni igikorwa gihuza ibigo by'amashuri abanyeshuri bose, muri iki gihe ahanini icyo tugamije ni ukugirango ntihabe ivangura, nidukomeza gukora ibikorwa byinshi bituma tugana ku bumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda muri rusange".

"Abana bavutse nyuma ya Jenoside hari igikorwa mu kubafasha kuko nko mu mashuri yisumbuye muri buri shuri ryisumbuye riba rifite Kaminuza iyireberera bakabageraho bakabasura ndetse natwe nk'ababahagarariye tugasura kaminuza tugafatanya nabo".

Kuva mu 1996 kugeza ubu umuryango AERG umaze kugira abanyamuryango barenga ibihumbi 43 barimo n’abarangije amashuri bakibumbira mu muryango GAERG.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Apr 11, 2024 - 08:12