Nyarugenge: Mu murenge wa Nyamirambo hatashywe inzu nshya y'ababyeyi izwi nka “Maternity”

Mu kwizihiza ku nshuro ya 29 u Rwanda rwibohoye, mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge hatashywe inzu nshya y’ababyeyi izwi nka “Maternity” yubatswe mu kigonderabuzima cya Rugarama.

kwamamaza

Bamwe mu babyeyi bagaragaza imbamutima zuko bishimiye iyi nzu y’ababyeyi aho bavuga ko ije ikenewe nyuma yuko bari basanzwe bahura n’ibibazo bigiye bitandukanye ngo ahanini bitewe nuko icyumba bari basanzwe bifashisha cyari gito bigatuma abahabwa serivise bazibona batinze bakaba banahazaharira.

Umwe yagize ati "mbere byari akavuyo, umubyeyi yajyaga kubyara akabura aho abyarira ugasanga hari n'igihe uje aho bakamwakiriye ugasanga hari abandi barwayi benshi ariko baradufashije cyane bubaka iyi nzu y'ababyeyi, ubu turisanzuye twaribohoye, turashimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaratwibutse".   

Iyi nzu ije gukemura ibibazo byari bisanzwe bihari birimo nko kuba ababyeyi batwite barabangamirwaga n’abandi barwayi kuko bose wasangaga bakira serivise mu cyumba kimwe nacyo kitari cyagutse ndetse kitajyanye n’igihe ariko ngo ubu byose bigiye gucyemuka ndetse ababyeyi batwite bajye bitabwaho mu nzu yabo yihariye nkuko Mujiji Sylivie umuyobozi mukuru w’iki kigo nderabuzima cya Rugarama abivuga.

Yagize ati "ni inzu y'ababyeyi yakemuye ibibazo byinshi, ni hanini, harisanzuye kandi ijyanye n'igihe, harimo ibitanda bihagije, amazi n'ibindi ku buryo ubona ko umubyeyi aba yujuje ibisabwa byose".  

Abaturage bakaba basabwa gufata neza ibi bikorwa bagenda bashyikirizwa ndetse Leta izabafasha kurinda icyabasubiza inyuma nkuko Urujeni Martine umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abivuga.

Yagize ati "iyi nzu izajya ifasha ababyeyi bagiye kwibaruka ndetse n'ikigo nderabuzima, byerekeranye n'uburyo bwo kuhagera ndetse n'ibindi bibazo bitandukanye byagiye bisobanurwa, ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwizeza yuko buzabikorera ubuvugizi tugakora uko dushoboye tukareba yuko bikemuka".

"Turabizeza yuko tuzafatanya namwe kubisigasira no kubiteza imbere kugirango turusheho kugenda twiyungura twirinde ikintu cyose cyadusibiza inyuma aho twari tugeze".       

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Jul 5, 2023 - 08:22