Abahinzi ba kawa basaba ko nkunganire y'ifumbire yakongerwa nabo bakongera umusaruro

Hirya no hino abahinzi ba kawa bavuga ko ifumbire ya nkunganire bahabwa iba idahagije bijyanye n’ibiti by’ikawa baba bafite, ikigo cy’igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) kikavuga ko mu gihembwe cy’ihinga 2023A bari bateganyije ko haboneka 100% by’ifumbire abahinzi bakenera ariko hakazamo imbogamizi y’igiciro cy’ifumbire cyikubye hafi 3.

kwamamaza

Abahinga ikawa hirya no hino mu gihugu bifuza ko batekerezwaho ifumbire ya nkunganire ikaba yakongerwa kugirango nabo bazamure umusaruro uba ucyenewe ku isoko.

Umwe yagize ati "ubuhinzi bw'ikawa muri ino minsi buhagaze neza gusa imbogamizi ziriho nuko iyi fumbire mva ruganda iboneka ari nkeya ntikwire, dukeneye ifumbire nyinshi yahaza ibiti by'ikawa".

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, kivuga ko bari barateganyije guha abahinzi ifumbire bakeneye, bagakomwa mu nkokora n’izamuka ry’ibiciro by’ifumbire.

Umukozi wa NAEB waganiriye na Isango Star yagize ati "abahinzi bahabwa ifumbire hagendewe ku mubare w'ibiti bya kawa bafite ndetse n'ingano y'ifumbire yabonetse bitewe n'ingengo y'imari ihari muri uwo mwaka , nta ngano y'ifumbire  ihoraho wavuga umuhinzi abona. Gahunda yo kuyongera irahari kuko twari twagerageje gukora umupango wo kuyongera muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2023A dushaka uburyo ikigega cyabona amafaranga yagura hafi 100% y'ifumbire abahinzi bakeneye gusa ntabwo twabigezeho kuko igiciro cy'ifumbire kikubye hafi inshuro 3 kubera ingaruka zatewe na covid-19 ndetse cyane cyane n'intambara y'Uburusiya na Ukraine, hari abacuruzi b'inyongeramusaruro nka Tubura na Yala bacuruza ifumbire ya kawa, dusaba abahinzi kubagana , bikaba byiza iyo bihurije hamwe bakagurira hamwe binyuze mu nganda zitunganya umusaruro wa kawa bakorana nazo,biraborohera kuruta umuhinzi ku giti cye".

Leta y’u Rwanda itanga ifumbire mva ruganda ku bahinzi b’ibihingwa ngengabukungu kugirango hazamurwe umusaruro, bityo uhure n'ukenewe ku isoko.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, gikangurira abahinzi ba kawa gukoresha ifumbire y’imborera cyane cyane ikomoka ku bishishwa bya kawa banabona biboroheye.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Nov 2, 2022 - 12:04