Kamonyi - Ruyenzi: Abatuye mu murenge wa Runda barishimira Stade bubakiwe

Abatuye mu murenge wa Runda ahubatswe sitade ya Ruyenzi y’akarere ka Kamonyi ko mu ntara y’Amajyepfo bashimira ubuyobozi bw’ako karere ku bw’iyo sitade kubatse bakavuga ko izabafasha guteza imbere impano zabo mu buryo butandukanye.

kwamamaza

Egide Jean Pierre Ndayisaba umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda ahubatswe iyi sitade ya Ruyenzi ni mu karere ka Kamonyi avuga ko uko amakipe akomeye azajya akenera iyi sitade azajya agira icyo asabwa maze ibyo bikayifasha kwaguka.

Yagize ati "ayo mafaranga niyo adufasha kugirango ibi bikorwaremezo byashyizwe ahangaha bishobore kubungabungwa ndetse kumpande zacyo ntabwo turahakora, turashaka gukora igice cyo ku ruhande tugashyiraho amapave kugirango n’abakora umukino wo kwiruka mu gitondo babone aho bakorera,turashaka no kongera umubare w’ibibuga ,turashaka kuhashyira ikibuga cya handball,ariko ayo mafaranga azadufasha kugirango dushyireho amatara n’abashaka gukora imyitozo n’ijoro bazajye babasha gukora".

Uretse ngo kukibyaza umusarururo mu by’amafaranga ikinjiriza akarere nkuko kayiyubakiye ariko ngo ni ahazajya habera ibitandukanye bifitiye umuturage akamaro kandi nabo ngo ntibahahejwe kuri iyi sitade.

Dr.Nahayo Sylvere Meya w’akarere ka Kamonyi  mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati "ndumva rero uburyo gikoramo n’uburyo bwiza, n’uburyo bugira umusaruro, n’uburyo butuma abaturage bacu bamaze kugenda basusuruka ,tukaba tubona ko iki kibuga cyagize umusaruro ukomeye cyane ndetse cyadufashije byinshi bitandukanye no kubijyanye n’ubukagurangurambaga ndetse n’abaturage bacu hano twabageneye umunsi mu mpera z’icyumweru baba bafite umwanya wo kwidagadura urubyiruko rukaza rugakina,ayo makipe abasha kwishyura, umwanya w’abaturage ntitwawibagiwe batuye hano nkuko nyine ari ikibuga cyubatswe na karere mu bushobozi bw’abaturage bigaragara yuko tubafasha tukaborohereza kugirango babafashe kubona umwanya wo gukina cyane cyane mu mpera z’icyumweru".

Abiganjemo urubyiruko bavuga ko babonye iyo sitade bayikeneye ngo kandi bizeye ko ariho bagiye kwigaragariza binyuze mu mpano zabo.

Umwe yagize ati "byari bigoye cyane imikino imwe n'imwe twarayikinaga imvura ikagwa imwe bakayisubika ku munota wanyuma none ubu ikibuga cyaraje isaha yose turakina imvura yagwa itagwa turaza tugakina,icyifuzo dufite nuko badufasha bakadushyigikira ikipe tukayizamura ikaza mu kiciro cya mbere".

Ni mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo kandi bifitiye umuturage akamaro  hubatswe iyi sitade ya Ruyenzi, iyi sitade ifite ikibuga kigezweho kirimo ubwatsi buterano, bamwe bakunze kwita tapis synthétique kandi kikaba cyaragiye gikinirwaho amakipe yo mu cyiciro cya kabiri nka Pepiniere na Winners yo muri ako karere ,ubu haka hakinira amakipe atandukanye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence mu karere ka Kamonyi

 Oct 5, 2022 - 14:45