Urwego rw'umuvunyi rwifuza ko itegeko rigena cyamunara ryahinduka

Urwego rw’umuvunyi rwabwiye inteko inshinga amategeko ko rurigushaka uko itegeko rigena guteza umutungo mu cyamunara ryahinduka kuko ritanga icyuho cy’akarengane aho imwe mu mitungo y’abaturage iteshwa agaciro.

kwamamaza

Umuvunyi mukuru Madame Nirere Madeleine yagaragarije inteko ishinga amategeko ko itegeko ryo kurangiza imanza ritanga icyuho cyakarengane byumwihariko mu gihe cyo guteza cyamunara imitungo itandukanye.

Yagize ati "usanga banyiri umutungo ariho bahera bavuga bati abahesha b'inkiko baraturenganyije kuko bagurisha ku giciro gitoya, aha rero tubona itegeko ryavugururwa kuburyo umuntungo watezwa cyamunara utajya munsi ya 75 by'agaciro fatizo".  

Ni mugihe kandi umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Madame Yankurije Odette yabwiye abadepite ko kurangiza cyamunara ku mitungo ifite agaciro gato bikwiye guhinduka kuko nabyo bikenesha abaturage.

Abadepite babajije urwego rw'umuvunyi gusobanura impamvu iri tegeko ryahinduka cyane ko rigiyeho vuba.

Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine asubiza yagize ati "mubyukuri ririya tegeko ryaje rigamije gukemura ikibazo cyari gihari, tuganira na Minisiteri y'ubutabera, harimo umuhesha w'inkiko, harimo BNR, harimo RIB bavugaga yuko muri sisiteme umuntu umwe ashobora kujyamo agashyiramo ibiciro ashaka, hari ibyo sisiteme yakemuye ariko hari niki kibazo cy'uburyo ibintu biba ku giciro gitoya". 

Urwego rw'umuvunyi ruvuga ko abayobozi bakwiye kwihatira gushishikariza abaturage kwirinda amakimbirane abageza mu bibazo bishingiye ku gutuma imitungo yabo itezwa cyamunara bikabashyira mu gihombo ubundi hakwiye kujyaho ubuhuza kugirango birinde ibibazo.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali  

 Nov 16, 2022 - 07:06