Iburasirazuba: Hateranye inama ihuza abayobozi b'intara ebyiri z'u Rwanda n'iyu Burundi

Ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera hateraniye inama ihuriweho n'intara ya Kirundo y'u Burundi n'intara y'iburasirazuba n'Amajyepfo z'u Rwanda yari igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro y'Inama iheruka.

kwamamaza

Ni inama yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ugushyingo,yabereye ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi wa Nemba mu karere ka Bugesera,ikaba yateranye nyuma y'iheruka yabaye tariki 25 z'Ukwacumi 2021.

Iyi nama yateranye kugira ngo irebere hamwe uko imyanzuro yafatiwe mu nama iheruka yashyizwe mu bikorwa, abayobozi ku mpande zombi bakaba bishimye uko yashyizwe mu bikorwa.

Gusa muri iyi nama kandi hagaragajwe ibibazo bikibangamiye abaturage bicyeneye gukemuka, kugira ngo bibafashe kubasha guhahirana ndetse no kugenderanira,harimo icyo gufungura ibyambu bitandukanye ndetse no kugabanya ikiguzi cy'igipimo cya covid-19 kikiri hejuru ku ruhande rw'u Burundi, ibintu bibangamira urujya n'uruza ku baturage bashaka kujya muri icyo gihugu nk'uko byagarutsweho n'umuyobozi w'intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice.

Yagize ati "mu bufatanye dusanganywe hari ahantu habaga hemewe n'amategeko ibihugu byombi byemeranyaho cyangwa se ibyo twakita ibyambu abaturage bakoreshaga tubona byafasha cyane kurushaho ko abaturage bacu bakomeza kugira ubuhahirane bitabasabye kunyura ku mupaka ariko kandi haracyariho n'imbogamizi nto ijyanye n'amafaranga abaturage bacu badashobora guhita babona bose yo kwipimisha covid, intambwe yatewe ni nziza cyane kandi twifuza ku mpande ko ikomeza". 

Kuri ibi bibazo Guverineri Kayitesi yagaragaje bikibangamiye abaturage ku mpande z'ibihugu byombi,abandi bayobozi b'intara bavuze ko bagiye kubikorera ubuvugizi ku nzego nkuru z'ibihugu byombi.

Guverineri w'intara ya Kirundo Hatungimana Albert ndetse na mugenzi we w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana wari umuyobozi wa delegasiyo yo ku ruhande rw'u Rwanda bagize icyo batangaza.

Hatungimana Albert "haba ku mpande z'u Rwanda haba ku mpande z'u Burundi twabyegeranyije ariko hariho n'ibindi byasabye ko tubikorera ubuvugizi tukabishyikiriza hejuru". 

CG Emmanuel Gasana nawe yagize ati "ibyo by'urujya n'uruza bizagenda biza bitewe n'imyifatire yacu hano uko tugenda tubereka ibishoboka kandi tunabafasha kugirango nabyo bikorwe mu buryo bwiza".

Usibye umuyobozi w'intara ya Kirundo ku ruhande rw'u Burundi,inama yitabiriwe n'abayobozi b'amakomine ya Ntenga,Busoni, Bugabira na Kirundo zihana imbibi n'intara y'Iburasirazuba n'Amajyepfo ndetse n'abamakomine ya Gitobe,Bwambarangwe na Vumbi zidakora ku Rwanda.

Ni mu gihe ku rw'u Rwanda yitabiriwe n'umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba n'uw'intara y'Amajyepfo ndetse n'abayobozi b'uturere twa Bugesera Gisagara na Nyanza.

Muri iyi nama,hafatiwemo imyanzuro irindwi yose yibanda ku kuzamura imibereho  Ndetse n'ubusabane bw'abaturage ku mpande z'ibihugu byombi.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Nov 9, 2022 - 08:11