Burera: Abayobozi b'ibigo by'amashuri barenga 400 batangiye Itorero ry'iminsi 10

Abarenga 400 bayobora ibigo by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro baturutse hirya no hino mu gihugu batangiye itorero mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba, baravuga ko baryitezeho gusobanukirwa byimbitse indangagaciro na kirazira by’Abanyarwanda.

kwamamaza

Abarenga 400 bayobora ibigo by'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, baturutse hirya no hino mugihugu, batangiye Itorero mu kigo cy'Ubutore cya Nkumba giherereye mu karere ka Burera. Bagiye gutwoza amasomo yiganjemo indangagaciro na kirazira.

Atangiza iri torero ku mugaragaro Dr. Bizimana Jean Damascene Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yabasabye gushyira umutima ku byo bagiye gutozwa kugirango bizagirire akamaro abo basize.

Ati "icyo tubasaba ni ukwitanga, gukurikira amasomo, kureba ibibakwiriye hanyuma bakatugezaho ibitekerezo dukwiye kunoza kugirango bifashe mu mwuga wabo, nibo bazi ibibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi bakanareba ibyabafasha gukora neza akazi kabo, ibikwiye kuvugururwa n'ibikwiye gukemurwa, hari ubumenyi dutanga ariko natwe nk'inzego za Leta duhabwa ibitekerezo bivuye mu bantu bidufasha kuvugurura imikorere yacu ndetse no kuba hashyirwaho na za politike n'izindi gahunda biza gufasha icyerekezo kiba gikenewe". 

Abayobozi b'ibigo by'amashuri y'imyuga n'ubumengiro, bavuga ko uyu mwanya wari ukenewe kandi mu minsi icumi bagiye kumara muri iri torero baryitezeho byinshi.

Umwe ati "tuje gutozwa nk'Itorero ry'Indemyabigwi, intego dufite ni ukwigisha indangagaciro na kirazira mu mashuri yacu yigisha imyuga n'ubumenyingiro kugirango abanyeshuri bacu barimo kwiga imyuga basohoke bafite n'indangagaciro na kirazira biranga umunyarwanda mwiza".   

Aba bayobora ibigo by'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro bavuga ko hari imbogamizi zikigaragara mu bigo bayobora bituma badatanga ayo masomo yose uko yakabaye zirimo kutagira imfashanyigisho n'ibindi.

Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu kubufanye n'ikigo cy'igihu gishinzwe gutezimbere amashuri ya tekinike imyunga n'ubumenyingiro bagaragaza ko uko ibihe bigenda biha ibindi ari nako ibi bibazo bagaragaza bigenda bishakirwa ibisubizo.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana /Isango Star I Burera

 Nov 3, 2023 - 12:36