Hari Abaturage bavuga ko hari aho badahabwa serivise kubera kutaba muri gahunda ya Ejo Heza

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire izwi nka “Ejo Heza” ku banyarwanda b’ingeri zose kugirango buzabagoboke mu buzima bwabo buzaza, hari bamwe mu baturage bavuga ko batarasobanukirwa neza n’imikorere y’iyi gahunda bagasaba ko bayisobanurirwa neza kuko byabafasha.

kwamamaza

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 iteganya ishyirwa mu bikorwa bya gahunda yemejwe y’ubwizigame mu gihe kirekire izwi nka “Ejo Heza” aho abanyarwanda b’ingeri zose bazashishikarizwa kwitabira ubu bwizigamire kugira ngo bazashobore kubona ibibafasha mu masaziro, bukazafasha abizigamiye igihe kirekire kwigurira amacumbi no kwishyura amashuri y’abana ndetse ayo mafaranga yose azigamwe afashe no kongera ishoramari mu gihugu.

Gusa bamwe mu baturage bavuga ko batarasobanukirwa neza imikorere y’iyi gahunda kuko ngo bakigorwa no kumenya amakuru y’ubwizigame bwabo abandi bakavuga ko hari aho baka serivise ntibazihabwe kubera ko batabarizwa muri iyi gahunda.

Umwe yagize ati “twumva ngo ni Ejo Heza ariko kugeza ubu ntawe uzi ngo icyicaro cyayo kiba he, ese umuntu ushatse kujya gushaka ubwo bwizigame wajya he? Wajya mu karere wajya ku murenge?”

Undi yagize ati “ujya kwaka serivise muri Leta bakakubwira ngo niba utemera ejo heza ntayo tuguha bakakwandikamo kugahato, bakora ubukangurambaga bakabusobanurira abaturage neza, ntabwo tubisobanukiwe neza”.  

Ibi bibazo byose abaturage bagaragaza, Isango Star yifuje kubaza mu kigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB icyo babivugaho maze ishami ry’iki kigo rya Ejo heza ari naryo rifite iyi gahunda mu nshingano ridusubiza ko ibyo bibazo byose babyumva ndetse ko gahunda yo kwigisha neza imikorere y’iyi gahunda abanyarwanda ikomeje kuko ari ingenzi k’ubuzima bwabo ndetse no k’ubw'igihugu.

Banatanga ubutumwa ko nta muntu n’umwe wemerewe kwimwa serivise azira ko atabarizwa muri gahunda ya ejo heza kuko kuyijyamo ari ubushake bwabo nkuko mukiganiro twagiranye kuri telephone na Rutsinga Jacques ushinzwe guhanga udushya twunganira gahunda ya ejo heza yabisobanuye.

Yagize ati “iyi gahunda ya Ejo Heza turi mu mwaka wayo wa Gatanu itangiye ariko turatekereza ko mu mwaka utaha nibura miliyoni 3,5 tuvuye kuri miliyoni 2,8 bazaba bazigama, umutungo ukaba uri kuri miliyari nka 50 cyangwa miliyari 61,4 nibura”.

“Kujya muri gahunda ya Ejo Heza ni ubushake nyuma yo gusobanurirwa neza ibyiza byayo, nta muntu n’umwe uje kwaka serivise yemererwa n’itegeko nta ngingo n’imwe yaheraho amubwira ati niba utaragiye muri gahunda ya Ejo heza ntabwo nyiguha (serivise) ibyo ntabwo byemewe”.   

Gahunda ya Ejo Heza yashyizweho na Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, igenwa n'itegeko N° 29/2017 ryo kuwa 29 Kamena 2017 ikaba ifite intego yo kuzamura umuco wo kwizigamira mu Banyarwanda, guha buri munyarwanda n'umunyamahanga utuye mu Rwanda amahirwe yo guteganyiriza izabukuru, kuzamura ubukungu bw'igihugu no kurwanya ubukene.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Aug 21, 2023 - 09:46