Urugo si aho uba gusa, ni aho wubaka ubuzima

Mur'iki gihe, abantu benshi bubaka amazu meza,bagashyiramo ibikoresho bihenze,ariko bakibagirwa kubaka urugo nyarwo. Urugo si inzu yubakishijwe amatafari na sima gusa, urugo ni imitima y’abantu ibanye neza.

kwamamaza

Har'imiryango myinshi igaragara neza inyuma, ariko imbere harimo ububabare bwinshi, aho usanga abashakanye bashobora gusangira ku meza ariko ntibasangire umutima, bakavugana gusa ku bintu bya buri munsi:amafaranga, akazi, abana, ariko ntibongere kuganira ku bindi byabahuza, nk’urukundo rwabo uko ruhagaze.

Ikibazo gikomeye kigaragara mur'iki gihe ni ukwibagirwa kwita ku rukundo. Mu ntangiriro z’urukundo, abantu baritanga, ku buryo umwe wese ashyir'imbere ibyishimo by'uwo babana ariko uko imyaka igenda ishira, bamwe batangira gufata abo bashakanye nk’aho ari abantu basanzwe, ntibongere kubitaho nk’uko byahoze bagitangira gukundana.

Har'ikindi kibazo cyo guhangana, aho usanga abantu benshi b’iki gihe bashaka ibisubizo byihuse, ndetse no mu rukundo, bakifuza ko byose byagenda neza ku buryo iyo habonetse akabazo gato, aho kugira ngo bashake uburyo bwo kugakemura,bamwe bahitamo gutandukana, bavuga ko “bitagishobotse,” nyamara bakagombye kwicarana, bakabiganiraho bakabikemura. 

Amafaranga na yo afite uruhare rukomeye mu buzima bw’umuryango. Iyo adacunzwe neza, ashobora guteza amakimbirane. Har'igihe umwe mu bashakanye yumva ari we utanga byinshi kurusha undi, cyangwa hakabaho kutavugisha ukuri ku bijyanye n’amafaranga, bigakurura kutizerana.

Mur'icyo gihe, abana ni bo bagerwaho n'ingaruka zikomeye kurusha abandi mu muryango.

Iyo ababyeyi batumvikana, abana barabibona bakabibamo bababaye.

Iyo bakuze bakurana bya bikomere batewe n'imiryango bakuriyemo itabagamo amahoro, ibi bikaba byazabateza ikibazo mu kubaka imiryango yabo y'ejo hazaza.

Ariko n’ubwo har'ibyo bibazo byose, hari n’icyizere kuko har'indi miryango myinshi irimo kugerageza kubaka urukundo rushingiye ku kuri, ku bwubahane, kwizerana, kuganira, gukemura ibibazo badahishanya no gufashanya muri byose.

Kubaka urugo rwiza muri iki gihe bisaba ibintu bike ariko by’ingenzi:

  • Kumarana umwanya,
  • Kuvugisha ukuri,
  • kubabarirana,  
  • Guha agaciro uwo mubana,
  • Kudacana inyuma,
  • ndetse n'ibindi.

Nta muryango utagira ibibazo, ariko umuryango mwiza ni uzi kubikemura utarasenyuka.

Bityo rero ntukarebe uko izindi ngo zimeze ngo ushake kubaka urwawe nka zo. Urugo rwawe rukeneye igihe cyawe, umutima wawe n’imbaraga zawe. Niba ushaka urugo rwiza, tangira urwubake uyu munsi:

  • Mu magambo uvuga
  • Mu bikorwa ukora
  • Mu rukundo uha uwo mubana

@Diane Batsinda.

 Apr 23, 2026 - 12:45