MINISANTE yungutse imodoka zo kwifashisha igihe haba habaye ibyorezo mu buryo butunguranye

Minisiteri y’ubuzima iratangaza ko kuri ubu ifite imodoka zo kwifashisha igihe haba habaye ibyorezo mu buryo butunguranye haba mu kubivura , kubyirinda no kubibonera kugihe. Ibi babitangaje nyuma y’aho bamaze kwakira ibikoresho birimo imodoka z’akazi bagenewe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima (OMS).

kwamamaza

Usibye ibikoresho Minisiteri y’ubuzima ihabwa na OMS kubw'amasezerano bafitanye harimo kongera ubushobozi bw'abakozi ku nzego zose no kubaka ubushobozi ku rwego rw’igihugu ibi bigamije guhangana n'ibyorezo aho byaturuka aho ariho hose hanashingiwe ku masomo yabonetse mu guhangana na covid -19 , hibandwa cyane cyane ku turere twegereye imipaka aho kuri ubu ibitaro by’akarere ka Rubavu na Gihundwe muri Rusizi bifite imodoka nshya zo kubafasha mu guhangana n'icyorezo icyo aricyo cyose muburyo bwihuse nkuko bivugwa n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima Zachee Iyakaremye.

Yagize ati "ibyorezo bituruka n'ubundi hasi mu mavuriro ni naho bibonerwa, ziriya modoka zikaba zizakoreshwa n'ubundi mu guhangana n'ibyo byorezo aho biri ngombwa, kubaka ubushobozi bw'amavuriro kugirango aho bikenewe yihutire gukemura ibibazo bibangamiye ubuzima byihute, dufite ubushobozi dusanganywe ariko ugereranyije n'impungenge z'ibyorezo bigenda bivuka umunsi ku wundi biracyari ngombwa ko abantu bakomeza kubaka ubushobozi buhamye bw'inzego zitandukanye".   

Umuyobozi wa OMS mu Rwanda Brian Chirombo avuga ko icyifuzo cy'ingenzi ari ukongerera ubushobozi inzego z'ubuzima hacyenewe guhugura no gutera inkunga ikipe yo gufasha mugihe habayeho icyorezo .

Yagize ati "Twatanze amamodoka gusa haracyakenewe n'ibindi bikorwa remezo byinshi ndetse n'amahugurwa , murwego rwokongerera imbaraga inzego z'ubuzima.WHO itanga ubufasha, ariko haracyakenewe uruhare runini rwa guverinoma kugirango inzego z'ubuzima zibashe guhangana n'ibyorezo. Urugero; laboratwari ziracyakeneye kongererwa ubushobozi kuburyo twamenya igihe indwara yaziye n'uburyo yavurwa. Hazabaho ubufatanye na guverinoma mwishyirwa mubikorwa ryiyo mishanga".

Ku nkunga ya OMS, kuri ubu hari imodoka 8 zifite agaciro ka miliyoni 300 zigenewe guhangana n'ibyorezo aho biri ngombwa ndetse hari n'andi mafaranga angana na miliyari 3 n'ibihumbi 200 azakoreshwa mugihe cy’imyaka 2 agamije kubaka ubushobozi bw’amavuriro no guhangana n'ibyorezo ndetse no mubindi bikorwa bitandukanye uyu muryango ufashamo leta y’u Rwanda.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi Isango Star Kigali 

 Feb 15, 2023 - 06:28