#Kwibuka29: 10 Mata 1994, Italiki yaranzwe n’ubwicanyi bukomeye hirya no hino mu gihugu.

Mugihe u Rwanda n’abanyarwanda bakomeje kwibuka kunshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994, hari amatariki agarukwaho y’ibihe bikomeye harimo n’itariki ya 10 Mata (04) mu 1994, ubwo Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

kwamamaza

Inyandiko dukesha icyahoze ari CNLG iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana ko hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki muri 1994.

Iyi nyandiko igaragaza ko Abafaransa bakomeje gufasha guverinoma y‘abicanyi yayoborwaga na minisitiri w’intebe Jean Kambanda kuvana abantu mu Rwanda bajyanwa mu Bufaransa, imfubyi 94 bakomoka mu miryango y’abasirikari ba Habyarimana babaga mu kigo cy’imfubyi “Sainte-Agathe” cyari icya Agata Kanziga, umugore w’uwari perezida wa Repubulika bajyanwe i Paris banyuze i Bangui.

Abo baherekejwe n’abantu 34 umwirondoro wabo utiwigeze utangazwa.

Ku itariki ya 10 Mata (4)1994, Jérôme Bicamumpaka wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri guverinoma yakoraga jenoside yakiriwe na ambasaderi w’ubufaransa mu Rwanda, Jean-Michel Marlaud, amusaba ko ingabo z’Ubufaransa zigomba gutabara kugira ngo zishyire ibintu ku murongo.

Abasenyeri gatorika nabo kandi banditse ko bababajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Mu itangazo ryanditswe kur iyo taliki rishyirwaho umukono na Musenyeri Thaddée Nsengiyumva, wari uwa Kabgayi akaba yarayoboraga inama y’abasenyeri icyo gihe, mazi iryo tangazo risohoka mu kinyamakuru cya Vatikani cyitwa “Osservatore Romano”.

Kuri iyi tariki kandi, Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Rushashi hari muri Kigali Ngari, aho Abatutsi biciwe i Rwankuba kuri Paruwasi gatolika, hafi y'ibiro by'Umurenge wa Rushashi hahoze Superefegitura Rushashi ndetse n’Urukiko, i Shyombwe ndetse no mu gace k'ubucuruzi ka Kinyari (hiswe CND mu 1994).

Rushashi ni ahantu habereye inama zitegura kwica Abatutsi, harimo izaberaga ku cyicaro cya Perefegitura ya Kigali Ngali ziyobowe na Perefe KARERA François, wahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho U Rwanda. Yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu, agwa mu munyururu.

Nanone kuri iyi tariki Mugirangabo Silas wari Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, hamwe na Superefe Biniga Damiyani, barimbuye Abatutsi bari bahungiye mu kigo nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko.

Hari kandi Abatutsi biciwe muri Ngororero batwikishwa lisansi, mu cyahoze ari Komini Satinskyi.

Kuva ku itariki ya 8 kugeza kuya 10 Mata (04), 1994, mu Ngororero ahari icyahoze ari ingoro ya MRND ndetse n’ibiro bya Superefegitura Ngororero mo muri Perefegitura Gisenyi; hiciwe Abatutsi benshi baturutse mu byari Komini Satinsyi, Ramba na Gaseke no mu nkengero zaho.

Uretse ba kandi, hari n’abatwikiwe muri ayo mazu y’ubutegetsi hakoreshejwe lisansi (essence) mu gihe bo bibwiraga ko baje kuhihisha. Abasirikari bo mu kigo cya Gako barimburiye Abatutsi ku musozi wa Rebero mu Murenge wa Mayange, aha haherereye mu Karere ka Bugesera.

kuwa 10 Mata (04) 1994, Abahutu bose bari bahungiye muri Kiliziya bari bamaze kuvamo hasigayemo Abatutsi gusa. Uwo munsi nibwo batangiye kwica Abatutsi ariko abari bahahungiye bagerageje kwirwanaho maze bigeze aho Interahamwe ziravuga ziti: “ turagiye rwose muraducitse ntabwo tuzagaruka”.

Icyo gihe, Uwitwa konseye Buregeya niwe wasabye ko haza abasirikare kugira ngo bice Abatutsi bakoresheje imbunda. Nyuma y’uwo munsi kuwa 10 Mata, haje abasilikare barasa muri kilizia Abatutsi benshi barahagwa, Ubu aho iyo kilizia yahoze hubatswe urwibutso rwa Jenoside rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi birindwi (7000).

 Apr 11, 2023 - 07:05