Hari urubyiruko rugaragaza ko imyuga ari kimwe mu bisubizo bishobora kugabanya umubare w'ubushomeri

Bamwe mu rubyiruko baragaragaza ko imyuga ari kimwe mu bisubizo bishobora kugabanya umubare w’ubushomeri mu rubyiruko, rugasaba Leta ko yakomeza gushyiramo imbaraga mu guhugura no gukangurira urubyiruko kwitabira kwihangira imirimo binyuze mu kwiga imyuga.

kwamamaza

Ugeze mu Gakiriro ka Gisozi gaherereye mu karere ka Gasabo ko mu mujyi wa Kigali ahakorerwa imyuga itandukanye, bamwe mu bo Isango Star yahasanze biganjemo urubyiruko baremeza ko hari itandukaniro rigaragara nyuma yuko bihuguye ku bijyanye n’imyuga itandukanye nyamara mbere y’aho bari babayeho mu buzima bubi, muri aba harimo n’abahoze ari abana bo ku muhanda.

Umwe yagize ati "mbere nari mayibobo nasyagaga ibyuma ariko ubu nta kintu nashinja Imana, icyiza cyo kwiga imyuga nta muntu ugusuzugura, wigirira icyizere, ntihagire n'umuntu waguca intege ngo ejo bizaba bimeze gute ahubwo kubera ko uba uvuga ngo mfite umwuga wanjye isaha n'isaha ngomba kurya nta muntu nteze amaboko".    

Undi yagize ati "nta kintu nkenera ngo nsabe, ubu nanjye ndi umukozi uhembwa amafaranga, ngira icyo nkora kandi nkagira nicyo ntekereza mu mutwe wanjye cyanteza imbere". 

Teddy Kaberuka impuguke mu bijyanye n’ubukungu arahamya ko kugirango urubyiruko rugire uruhare mu kwiteza imbere Leta yashyira imbaraga mu kurukurikirana.

Yagize ati "umubare w'abashomeri iyo ugereranyije abize imyuga n'abatarize imyuga ikigereranyo kiri hejuru cyane ku bantu bize amasomo rusange, gahunda yigisha na gahunda ikurikirana bariya bize imyuga ihuzwe, iyo Leta ishyira imbaraga mu kwigisha imyuga ni ukwigisha bigamije kubona akazi, icyo gice cyo gukurikirana abavuye kwiga imyuga kiracyafite imbaraga nkeya".   

Yakomeje agira ati "Leta nkuko ishyira amafaranga mu kwigisha ishyireho n'amafaranga mu kubakurikirana no kubaha ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ibyo baba bize". 

Ibyo kandi byemezwa na bamwe mu basoje amashuri yisumbuye na kaminuza maze bahitamo kwihangira imirimo mu rwego rwo kurwanya ubushomeri.

Umwe yagize ati "twarangije turi abantu benshi cyane, hasohotse urubyiruko rwinshi cyane ruje hano hanze kujya gushaka ubuzima, ntabwo tuziko twese tuzabona akazi mu byo twize, aho kugirango nirirwe nicaye hanze kandi muri iyi minsi akazi katari kuboneka nafashe umwanzuro wo kuza kwiga umwuga, abandi bagerageze batinyuke bashake icyo bakora, akazi kose ni akazi mu gihe kagutunga".

Leta y'u Rwanda yihaye intego y'uko buri mwaka yajya yubaka amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro 56, ku buryo muri gahunda yo kwihutisha iterambere (NST1) izageza mu mwaka wa 2024 hazaba hari agera kuri 454.

Mu gihe hari intego yuko muri uwo mwaka abanyeshuri 60% by’abasoje icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bazajya mu mashuri y’ubumenyingiro.

Hateganyijwe kandi gushyirwaho uburyo bunoze bw’imikoranire hagati y’amashuri n’inzego zitandukanye za Leta n’abikorera, mu rwego rwo gufasha abiga imyuga n’ubumenyingiro muri gahunda y’imenyerezamwuga.

 May 9, 2023 - 08:42