
Ukraine: Umurwa mukuru Kiev n’indi mijyi yagabweho ibitero bya misile zirenga 50.
Oct 31, 2022 - 15:54
Ubutegetsi bwa Ukraine bwatangaje ko Uburusiya bwagabye ibitero byinshi bya misire muri Ukraine, harimo ibyagabwe mu murwa mukuru Kiev bituma amashanyarazi n’amazi bibura. Icyakora nta makuru aratangazwa niba hari umubare wabo byaba byahitanye cyangwa byakomereje.
kwamamaza
Buvuga ko muri Kiev haturikiye nibura ibisasu bibiri, naho mu mujyi wa Kharkiv uherereye mu majyaruguru ashyira Iburengerazuba, ndetse ko ibyo bitero byagize ingaruka ku bikorwaremezo bikomeye.
Ibyo bibaye nyuma y’aho Uburusiya bushinje Ukraine igitero cya drone ku bwato bwabwo mu Kiyaga cy’umukara (Black Sea/Mer Noire) muri Crimea.
Mu gitondo cyo kur'uyu wa mbere , ibitero bya misile byagabwe mu ntara yo hagati ya Vinnytsia, muri Dnipropetrovsk na Zaporizhzhia mu majyepfo bushyira Iburasirazuba ndetse no muri Lviv y’Iburangerazuba.
BBC ivuga ko hari ibikorwaremezo byangiritse birimo n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Dnipro i Zaporizhzhia.
Muri Kiev, ibyuma 350 000 bitanga umuriro ku mazu byangiritse, ariko ababishinzwe bavuga ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo byongere gukora.
Icyakora ntiharamenyekana niba ibyo bitero hari abantu byahitanye cyangwa abo byakomerekeje.
Abatuye mu ntara zagabweho ibitero basabwe kuguma mu bwihisho mugihe hari ubwoba ko hari ibindi bitero bishobora kongera kuhagabwa. Nimugihe Ukraine ivuga ko hari misile yahanuye, harimo iyaguye muri Maldive ariko ubutegetsi bwaho buvuga ko ntacyo yangije.
Uburusiya bwamaze kwemeza ko aribwo bwagabye ibyo bitero bukoresheje misile zo mu bwoko bwa X-101/X-555 bwarashe hakoreshejwe indege zo mu bwoko bwa Tu-95 na Tu-160.
Denys Chmygal; minisitiri w'intebe yatangaje ko izo misile zarashwe mu turere 10 ndetse zangiza ingomero z'umuriro w'amashanyarazi, zirimo urwo muri Ukraine rwagati rwa Krementchouk ndetse no mu bindi bice bya Kiev , Odessa na Zaporijjia. Bivugwa kandi ko serivise za telefoni zagizweho ingaruka.
Dmytro Kuleba; minisitiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ko “aho kurwana ku rugamba, Uburusiya burwanya abaturage basanzwe”.
Yifashishije Twitter, uhagarariye leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Ukraine, Bridget Brink, yagize ati: “Cyo kimwe na miliyoni z’abanya-Ukraine, abakozi ba ambasade yacu bongeye gushaka aho bihisha mu gihe Uburusiya bukomeje kugaba ibitero bya misire by’ubunyamaswa ku banya-Ukraine kugira ngo batume habe imbeho n’umwijima mu gihe twimirije igihe cy’ubukonje (hiver).”
Icyakora Uburusiya bwavuze ko ibitero byabwo byari bigamije kuraswa ku bikorwaremezo.
Ibi bitero bibaye nyuma yaho ku wa gatandatu, ubwato bw’intambara bw’Uburusiya bwangirijwe mu mujyi uri ku cyambu cya Sevastopol mu gitero cya drone, nk’uko byatangajwe n’Uburusiya.
kwamamaza