Hari imitungo itezwa cyamunara bigakenesha abaturage bigizwemo uruhare na za Banki

Impuguke mu bukungu ndetse n’inzego zirwanya ruswa n’akarengane bahamya ko hari imitungo itezwa cyamunara bigakenesha abaturage bigizwemo uruhare na za banki.

kwamamaza

Hon. Muhakwa Valens ni umudepite mu nteko ishinga amategeko akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe kugenzura umutungo n’imari by’igihugu muri komisiyo y'Abadepite (PAC) avuga ko hari igihe umutungo w’umuturage utezwa cyamunara na za Banki kubera kwishakira amafaranga yazo bigakenesha abaturage.

Yagize ati "habaho uburyo bagena agaciro k'ingwate ariko noneho igihe cyo guteza cyamunara wa mutungo iyo kigeze ugasanga ibyari bikubiye muri ya masezerano na ya banki isa naho ibiciye ku ruhande". 

Madame Ingabire Marie Immaculee umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparancy International Rwanda) na we agaragaza ugukenesha abaturage bikorwa na za banki mu gihe cyo kugurisha umutungo mu cyamunara.

Yagize ati "ugasanga umuntu yagombaga kwishyura miliyoni 100 bateje umutungo  kuri miliyoni 30, umutungo uragiye na za miliyoni 70 uracyazibarwaho, ni ikibazo nibaza ko BNR ibigiramo uburangare". 

Ni ikibaza banki zivuga ko nta nyugu zikura mu kugurisha imitungo y’abaturage ariko kandi Umuvunyi mukuru Madame Nirere Madeleine we akavuga ko itegeko ribigenga rikwe kuvugururwa.

Yagize ati "itegeko ryerekeye inyandiko mpesha rigomba kuvugururwa kugirango kiriya cyuho kirimo muri cyamunara cyane cyane ya 3 aho usanga cyane bihisha inyuma y'itegeko bakaba bata agaciro gatoya ku mutungo kuko baziko ari inshuro ya 3 ari iyanyuma kandi itegeko rivuga ko hafatwa amafaranga abonetse ayo ariyo yose, kiriya cyuho rero kigomba kuvamo kuburyo hagenwa ijanishwa ntarengwa ritagibwa munsi ugereranyije n'agaciro k'umutungo". 

Banki nkuru y’u Rwanda ivuga nayo izi iki kibazo ndetse ko ifite ubushake bwo kugikemura nkuko bivugwa na Nsabimana Gerard umukozi wa BNR uyobora ishami  rishinzwe kurengera umuguzi wa serivisi z’imari.

Yagize ati "hariho abakozi cyane cyane abo hasi mu bigo by'imari bashobora kumvikana n'umugenagaciro bigatuma wenda ingwate itanzwe iba idahwanye wenda n'agaciro k'inguzanyo cyangwa se n'umukiriya ubwe akaba ashobora kuvugana n'umugenagaciro kugirango bazamure agaciro abone inguzanyo nini, ibyo turi kubiganira n'ibigo by'imari n'abagenagaciro ubwabo kugirango harebwe uko hakomeza gushyirwamo imbaraga kugirango hataguma kuzamo ikibazo".    

Itegeko rigenga cyamunara rivuga ko ibiciro byatanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bikomeza kugira agaciro kugeza cyamunara irangiye. Nyir’umutungo cyangwa uwafatiriwe umutungo, uwafatiriye umutungo cyangwa uwishyuza afite uburenganzira bwo kwanga igiciro kinini cyatanzwe ku nshuro ya mbere no ku nshuro ya kabiri mu gihe kitagejeje kuri 75% by’agaciro fatizo.

Ku nshuro ya gatatu, umutungo utezwa cyamunara wegukanwa n’uwapiganwe watanze igiciro gisumba ibindi biciro byatanzwe ku nshuro zose z’ipiganwa cyangwa cyabonetse.

Inkuru ya Theonetse Zigama Isango Star Kigali

 Dec 13, 2022 - 06:48