Gisagara: Abaturage barifuza ikaragiro , ubuyobozi bwo ngo ni basubize amerwe mu isaho

Mu karere ka Gisagara bamwe mu batuye mu murenge wa Gikonko, barasaba ko bahabwa ikaragiro ryajya ryakira amata y’inka boroye, rikanayongerera umusaruro agakorwamo forumaje na yawurute.

kwamamaza

Umurenge wa Gikonko, ni umurenge usa n’uri kure muri aka karere ka Gisagara kuko nko kuva mu Karere ka Huye kugerayo hari km 20 mu gihe kuva ahari ibiro by’akarere kuwugeramo ho hari ibisaga 15 ndetse ugahana imbibi n’akarere ka Nyanza.

Ni umurenge bamwe mu bawutuye borora amatungo maremare ariko bakagorwa ngo no kubona aho bagemura amata kuko nta karagiro bafite. Iryitwa ko ngo ribegereye riri aho bashobora gukoresha amasaha ari hejuru y'atatu mu km 10, irindi rikaba i Nyanza bagasaba ko baryegerezwa.

Umwe yagize ati "ikusanyirizo turarikeneye ryadufasha korora tuzi n'ahantu tujyana umusaruro wacu uturutse kuri ayo matungo". 

Undi yagize ati "twese turamutse tubonye iryo karagiro twaribyaza umusaruro, umuntu ntavunike". 

N’ubwo bavuga batya bwose, Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Gisagara Habineza Jean Paul we ntiyemeranya nabo. Kubwe ngo bakwiye gukomeza kwikorera aya mata bakayajyana mu yindi mirenge iri mu km 10.

Yagize ati "hano muri Gikonko hari imodoka ihora ihaza twahawe na Nyakubahwa Perezida tunamushimira, hava n'amata, akenshi uba usanga hava litiro 800 ku munsi, hanyuma ikaragiro ry'amata ryuzuye hano ku musozi wa Musha ryakira litiro 2500 ku munsi, hari n'igihe tutanabona najyamo,ikaragiro rirahari kandi riba ryiteguye kwakira umusaruro w'amata.   

N’ubwo avuga ko abaturage nta kibazo bafite cy’aho bagemura amata bo bagaragaza ko ntawe utaka ntacyo abaye. Ku bwabo ngo nta n’induru ivugira ubusa i Musozi ariyo mpamvu bakomeza gusaba inzego zibishinzwe kumva ibyifuzo byabo bakegerezwa iri karagiro, bifuza ko ryajya rinongerera agaciro umukamo w’inka zabo.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Gisagara

 Jan 24, 2023 - 08:27