Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi mu karere ka Ngoma rwasuye u rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi

Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi mu karere ka Ngoma rwasuye u rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali. uru rubyiruko rwari ruyobowe n’umuyobozi muri komisiyo ishinzwe imiyoborere myiza mu muryango FPR Inkotanyi mu karere ka Ngoma.

kwamamaza

Ni mugihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwinjire mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi aho urubyiruko rwa FPR Inkotanyi mu karere ka Ngoma rwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi, uru rubyiruko rukaba rwasuye urwibutso rurikumwe n’umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu muryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Ngoma.

Rumwe mu rubyiruko rwaganiriye na Isango Star rwavuze icyari kigamijwe ndetse n’isomo bakuye hano ku Gisozi.

Umwe yagize ati “uru rugendo rero icyo rugamije n’ukugirango urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma rumenye amateka atari meza yabaye mu Rwanda cyane cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bityo bafate n’ingamba ko ibyo bitazongera kubaho mu gihugu cyacu banashyire imbaraga no mu kubaka igihugu, ibingibi bifasha urubyiruko mu kumenya amateka no kumenya igihugu ibihe cyanyuzemo, bajya batubwira ko utazi iyava adapfa kumenya iyo ajya, ni byiza ko bamenya rero aho u Rwanda ruvuye, ni byiza ko bamenya intambwe u Rwanda rugenda rutera, ni nabyiza ko bamenya ikibi cyabaye mu Rwanda kugirango ejo cyangwa ejobundu urubyiruko rutazongera kugaragara mu bikorwa nk’ibyongibyo, Jenoside yakorewe abatutsi yagizwemo uruhare n’urubyiruko ariko kandi urubyiruko rutera n’intambwe mu kuyihagarika no kubaka u Rwanda dufite uyumunsi.”

Ku ruhande rwa komisiyo ishinzwe imiyoborere myiza mu muryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Ngoma bavuga yuko urubyiruko rukiwiye kwimika icyiza rukanga ikibi bityo bakanigira ku rubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Munyeshuri Jean Claude ushinzwe imiyoborere myiza mu muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ngoma yagize ati.

Urubyiruko rwacu rukwiye guharanira gukora ikiza aho gukora ikibi kuko nkuko tubibonye hano mu rwibutso ibibi byakozwe aho byatuganishije turahabona ari uwabikorewe, ari uwabikoze abantu benshi twese byatugizeho ingaruka , rero uyu mwanya urubyiruko rwacu ni urwo kubaka igihugu tugahagarara kigabo tukakimana, barebe uruhare rw’urubyiruko mu rwakoze Jenoside banarebe n’uruhare rw’urubyiruko arirwo rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwahoze mungabo za RPA rushamikiye k’umuryango wa FPR Inkotanyi kugirango dukomeze tugire ishyaka dutere ikirenge mu cyabo dukomeze turwanye ikibi kandi ni na byiza ko dukoze uru rugendo ubwo turi kwitegura kwibuka kunshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ukugirango bidufashe kwitekerezaho nk’abanyarwanda, nk’urubyiruko, ese ni iki twakora kugirango ibi ntibizongere.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi uru rubyiruko rwakomeje urugendo rwarwo ku ngoro y’amateka yo kubohora igihugu.

Cedrick Shimwayezu Isango Star Kigali

 Mar 28, 2022 - 11:07