Ubuvuzi bw’indwara zifata ku bwonko no mu mutwe buracyari hasi, mugihe umubare w’abazirwara wiyongera.

Inzobere mu buvuzi bw’ indwara zifata mu mutwe no ku bwonko Mu Rwanda ziravuga ko hakiri icyuho cy’abaganga bacye kandi abarwayi b’izo ndwara baboneka umunsi k’uwundi. Bavuga ko ibyo bituma umubare w’abavurwa uba muke ugereranije n’abivuza.

kwamamaza

Ku ruhande rw’abarwaye izo ndwara bakavurwa bagakira bavuga ko bashimira iyo servise bagasaba ko koko ari iyo kongerwamo imbaraga n’ingufu kugira ngo ubwo buvuzi bugere kuri bose mu bafite icyo kibazo.

Rugengamanzi Modeste ni umusaza w’imyaka 64 uturuka mu murenge wa Kamegeli mu karere ka Nyamagabe ko mu ntara y’Amajyepfo. Avuga uko yafashwe n’indwara kugeza aho yari atakibona ariko nyuma yo kwitabwaho n’inzobere akaba ameze neza.

 Ati: “Nari umupfu! Nari meze gutya [yipfuka mu maso n’ibiganza byombi], ubwo kubona sinabonaga, reka da! Ariko bamaze kunkoraho …none ubu nabaye umusore ndatashye.”

Agaruka ku mvo y'uburwayi bwe, Umusaza Rugengamanzi, yagize ati: “ ubundi uko byagenze, byatangiye nyitindana nyisuzugura. Mbese inka yaranteruye inkubota hasi noneho ubwo nkubita umutwe hasi, ndabibana, numva ako kantu gake gake , ubwo bigeze aho numva ndarembye! Bampaye transfert ndaza ngera aha[CHUK] nuko banyitaho ku buryo buhagije. Barambaga bankuramo ikibyimba cy’amaraso yari yaritsindagiyemo. Banyitayeho icyo gihe cyose nuko bibaye ejo bundi numva ubuzima buragarutse ngo nintahe.”

Nubwo bigenda gutyo ndetse bamwe mu barwayi bagakira, inzobere mu buvuzi bw’izo ndwara zo mu Rwanda  zivuga ko hakiri imbogamizi z’uko bene ubwo buvuzi bukiri ku rwego rwo hasi mu gihe abarwayi bo barushaho kwiyongera.

Dr. Muneza Severien , ni inzobere mu kubaga indwara zifata ku bwonko avuga ko iyo haje abarushijeho ku bumenyi bibaafasha cyane.

Ati: “Uko ubuvuzi bugenda bwifata neza n’abarwayi ni benshi, bagenda biyongera. Noneho ikindi gikomeye cyane, umubare ni munini. Kugira abandi bantu baza kudufasha, cyane cyane inzobere nk’izi ziba ziturutse mu bihugu byateye imbere biradufasha cyane mu bijyanye n’ubumenyi kuko baba bafite ubwisumbuyeho.”

Dr. Muneza anavuga ko ibyo bibafasha kugabanya umubare w’abarwayi.

Mu Rwanda hashize iminsi hari kubera igikorwa ziturutse hirya no hino ku isi, zizobereye mu buvuzi bw’indwara zifata ku bwonko, dore ko izo zifite aho zihurira n’urutirigongo bizwi nka neurosurgery mu rurimi rw’icyongereza.

Abo bari baje mu gikorwa cyo kubaga cyamaze icyumweru, dore ko cyasojwe ku wa gatanu w’icyumweru gishize, bita ku barwayi bafite icyo kibazo mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK. Iki gikorwa cyabaye ku bufatanye na minisiteri y’ubuzima hamwe n’umuryango Rwanda legacy of hope. Iki gikorwa cyatangiye mu mwaka w’2017, aho kuri iyi nshuro yari iya kane ndetse kikaba kabiri mu mwaka.

Kuva mu mwaka w’2017 kugeza ubu, hamaze kubagwa abarwayi bafite izo ndwara bagera ku 100. Izo nzobere zituruka mu bihugu 17 byo mu burayi na kimwe cya leta zunze ubumwe z’amerika.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Oct 3, 2022 - 15:59