Musanze : Uko abaturage batuye muri aka karere biteguye umunsi wo kwita izina abana b'ingagi

Mu gihe habura amasaha make ngo habe umuhango wo kwita izina abana b’ingagi, abaturage bo mu karere ka Musanze bavuga ko uyu munsi bita uw’ibirori bamaze iminsi bawitegura neza kuko ngo ingagi zifite uruhare rukomeye mu iterambere ryabo.

kwamamaza

Mu gihe kirenga imyaka ibiri, umuhango wo kwita izina abana b’ingagi  utaba hahurijwe hamwe abantu benshi kubera icyorezo cya covid-19, kuri iyi nshuro imyiteguro ni yose yo kwakira abawitabira haba mu Rwanda ndetse n'abanyamahanga n'abandi bo mungeri zitandukanye. 

Ukigera mu marembo y’akarere ka Musanze, usanganirwa n’icyapa kinini kigaruka kuri uwo munsi wo kwita izina abana b’ingagi uba kuri uyumunsi taliki 02 Nzeri 2022.

Abaganiriye na Isango Star, bavuga ko uyu muhango bamaze iminsi bawitegura  neza , aho bavuga ko ngo bakumbuye kujya kureba ingagi bashimangira ko zifite uruhare rukomeye mu iterambere ryabo.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Bwana Ramuli Janvier arasaba abaturage kugira uyu muhango uwabo , akanabasaba kuza bafite isuku kandi barikingije byuzuye.

Yagize ati bagomba kuza ari abantu akambaro gasukuye,ikindi agomba kuba akingiwe byuzuye ashimangiye.

Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi , uba witabiriwe n’abayobozi batandukanye  ndetse n’ibyamamare.

Kuri iyi nshuro uyu muhango uzitabirwa n'abayobozi  batandukanye barimo igikomangoma cy’Ubwongereza Prince Charles, umunya Code d’Ivoir wakanyujijeho mu mupira wa maguru Didier Drogba n’abandi.

Emmanuel Bizimana Isango Star mu karere ka Musanze.

 Sep 2, 2022 - 07:57