Ngororero: Hari abagore bahangayikishijwe nuko abagabo babo bashukishwa inyama

Abagore bo mu murenge wa Matyazo mu karere Ngororero baravuga ko bahangayikishijwe n’abakobwa ndetse n’abagore bakiri bato bari gushukisha abagabo babo inyama z’ingurube bakababatwara.

kwamamaza

Aba bagore bo mu murenge wa Matyazo ho mu karere ka Ngororero, bavuga ko abagabo babo bararurwa n’inzoga, inyama z'ingurube bita akabenzi, n'ibindi by'amaraha bikabahuza abo bashakanye bakabasiga bakisangira abo bakobwa n’abagore bakiri bato muri aka gace.

Iki kibazo cy’abagabo bari gushukishwa akabenzi n’inzoga muri aka gace, ni ikibazo n'abagabo baho badaca kuruhande , bakavuga ko biterwa n'uko abo babatwara baba babafashe neza kurusha, n'ubwo hari n’abagore bavuga ko bishoboka ko aba bagabo babo banarozwe.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungurije unshinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mm. Mukunduhirwe Benjamine avuga ko koko iki kibazo cy’uburaya buri kwishorwamo n’urubyiruko gihari gusa akanavuga ko aka karere kari mu bukangurambaga bwo kubigisha kutishora muri ibi bikorwa bibi ahubwo bakarangwa n'indangagaciro.

Yagize ati 'nibyo koko ikibazo cy'uburaya kirahari natwe turabibona ko hari abishoye mu buraya ari nayo mpamvu nk'akarere icyo dukora cyambere n'ubukangurambaga, hari gahunda dukora mu karere ka Ngororero ku bijyanye no kwigisha ubuzima bw'imyororokere cyane cyane kuri cya kigo cy'urubyiruko ariko no ku bigo nderabuzima dufiteho icyumba cy'urubyiruko aho twigisha ubuzima bw'imyororokere, ikindi ni ugukomeza n'ubundi imiryango ikabidufashamo kugirango tugaruke ku ndangagaciro zigomba kuranga urubyiruko". 

Ngo kuba muri uyu murenge wa Matyazo abagore bato n’abakobwa bari gutwara abagabo bubatse abagore bashakanye bagasigariraho, hari abasanga kugira ngo bicike burundu hakenewe n'imbaraga z’abanyamadini n’amatorero kugira ngo babigishe hashingiwe ku iyobokamana, nubwo hari n’abamwe mu bagore babibonera mu ndorerwamo y’amarozi aba yaragaburiwe abagabo babo, gusa ababatwara bo bakavuga ko bibasaba kubafata neza gusa.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango Star Ngororero

 Nov 14, 2022 - 06:29