Ishyirahamwe ry’abunganira abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga ryatanze impamyabushobozi

Kuri uyu wa 5 tariki 9 Nzeri ishyirahamwe ry’abunganira abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga ryatanze impamyabushobozi ku mugaragaro ku banyeshuri barenga 200 basoje amasomo y’amezi 6 ku bijyanye no gufasha abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abo bavuga ko amasomo bahawe azabafasha gukora uwo murimo mu buryo bwa kinyamwuga kandi bakunganira leta mu gufasha abacuruzi kugira uruhare rugaragara binyuze mu misoro batanga.

kwamamaza

Ni mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku basoje amasomo mu gihe kingana n’amezi 6 yo gufasha abacuruzi batumiza ibintu hanze ndetse n’ababyohereza bakora kuri za gasutamo ku mipaka itandukanye y’u Rwanda aho bivugwa ko igitekerezo cyo kubongerera ubushobozi no kubaha amasomo ari ukugirango bakore uyu mwuga mu buryo bwa kinyamwuga.

David Rwigema ni umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abunganira abatumiza n’abohereza ibintu mu mahanga Rwanda freight forwarders association (RWAFFA) yabisobanuye.

Yagize ati twifuza kugirango tugire abanyamuryango b'abanyamwuga kuko uyu mwuga dukora ni umwuga usaba ubumenyi bwihariye ntago ari amashuri menshi atanga ubu bumenyi harimo makeya ariko nabwo babutanga ugasanga harimo icyuho, habayeho gukora uku guhugurwa hakurikijwe ibikenerwa  mu murimo dukora wa burimunsi, iki ni kimwe mu byiciro cyangwa se ni bimwe mu byiciro byinshi bimaze gusoza aya masomo bituma twubaka ubushobozi bwacu, ubumenyi bwacu tukarushaho gukora ibintu dusobanukiwe kandi tukabikora neza kinyamwuga. 

Abasoje aya masomo mu cyiciro cya 17 baravuga ko ibyo byabongereye ubumenyi kubwo bari basanganywe kandi ko bizatuma bakora neza ibyo bashinzwe.

Bwana Mwumvaneza Felicien komiseri ushinzwe servise za gasutamo mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority asaba aba basoje aya masomo gukora ibyo bashinzwe kinyamwuga hatarimo uburiganya kuko amahugurwa nk’aya ariyo atuma hirindwa amakosa muri uwo mwuga.

Yagize ati n'ubundi iyo hari ubumenyi budahagije abantu bashobora gukora amakosa, amahugurwa rero nkaya ahoraho adufasha kugirango twirinde amakosa kugirango umwuga dushinzwe ukomeye iyo nshingano tuyikore neza uko bikwiye, aba basoje twabibukije yuko inshingano bafite ari kunganira ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro muri gasutamo by'umwihariko  kandi bakirinda ingeso mbi zo gukorakora, kugira ukuboko kurekure mu mwuga wabo, kuba bakwijandika mu bikorwa bya ruswa, imitangire ya serivise mibi  yuko ibyongibyo bitemewe kandi ko duhora dukora uko dushoboye kose kugirango tubirwanye mu rwego rwo gukora akazi dushinzwe neza kugirango mu byukuri izo ntego z'igihugu zigerweho mu rwego rwo kwinjiza imisoro n'amahoro.    

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze gusoza ayo masomo bagera ku 1162 barimo n’abo  246 basoje mubyiciro bigera kuri 17 bitandukanye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Sep 10, 2022 - 08:07