Rubavu-Nyumba: Abatuye mu kagali ka Buroro babangamiwe no gufata iminara yo muri RDC.

Abatuye mu kagali ka Buroro ko mu murenge wa Nyumba baravuga ko babangamiwe no kuba Telefone zabo zikurura iminara yo muri RDC. Bavuga ko ibi bituma badashobora guhamagara cyangwa ngo bahamagarwe. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse buri gukorana n’inzego bireba kugira ngo gikemuke vuba.

kwamamaza

Mugihe u Rwanda n’ibindi bihugu byo hirya no hino ku isi birangajwe imbere n’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, hari n’abahisemo kubitazira ko isi yabaye umudugudu bitewe nuko itumanaho ry’inzira-migozi ririmo kwihutiza iterambere ry’abanyagihugu.

Ariko umwe mu wo mu kagali ka Busoro ko mu murenge wa Nyumba, mu karere ka Rubavu, avuga ko aho batuye bafite ikibazo cy’iminara ati: “turi abanyarwanda ariko umunara urambuka ukava muri RD Congo ukaza hano mu Rwanda.”

Aba bavuga ko kudakoresha ihuza-nzira ry’inzira migozi bakoresha, uretse kubatera irungu bibateza n’igihombo.

Umwe ati: “ ni nk’iminara ya Vodacom…iyo tugeze muri aka gace hahita hajyamo Vodacom. Ni nk’imitako kuko wumva ntacyo imaze[telefoni] kuko nk’ubu ntuye hano ariko nta reseaux, nta nki…umuntu arampamagara ngo ngwino tujye mu kazi noneho nagera ku muhanda ngasanga yanyoherereje ubutumwa nka saa kumi n’ebyiri ko tugomba kujya mu kazi. Ahubwo nkabibona nka saa sita niriwe hano.”

Yongeraho ko “ ikibazo cya reseaux kiduteje n’ubukene!”

Undi ati: “ ushaka guhamagara kuri MTN ni ukujya ku muhanda. Ntawe wampamagara ndi mu rugo ngo ndamwitaba kuko guhamagara ni ukujya aho ukoresha nk’iminota 15! Iyo uhamagye icyo kinara kikazamo, telefoni ihita yikupa noneho bakagira ngo ni wowe ukupye umuntu!”

Aba barurage bo muri busoro ya Nyamyumba  bavuga ko iki kibazo bahanganye nacyo igihe kirekire, bagasaba leta kubafasha muri aka gace hakaboneka ihuzanzira.

 Umwe ati: “Iyo ashaka kumpamagara ari nka nijoro ni ukubyuka nkajya gushaka reseaux kugira ngo tuvugane. Ntewe n’ijoro ni ukuvuza akaduki[akabido].”

 Undi ati: “nk’ubu njyewe ndi umufundi ariko iteka ryose iyo bampamagaye simboneka. Hari ubwo haboneka nk’ikiraka…umuntu muha nimero za telefoni ariko kugira ngo azambone…! Mbese numva ko no kuyitunga ntacyo bimariye!”

Kambogo Ildephonse; Umyobozi w’akarere ka Rubavu, avuga ko iki kibazo cy’ibice bitabamo ihuzanzira y’itumanaho bakimenye ariko bari gukorana n’izindi nzego bireba kugira ngo gikemuke vuba.

Kambogo ati: “RURA na MTN bamaze kuhasura kabiri ndetse banatwaye raporo y’ahantu hafite ibibazo noneho tuyumvikanaho batubwira ko bagiye gushaka uko bagikemura. Ariko ikibazo dufite ni ukumenya ahantu dufite ibibazo hose kuko hari na roaming; ni ahantu ushobora kugera ugahita ufata antenne yo muri Congo[RDC].”

Anavuga ko “ hari naho batangiye gukemura, kugorora iminara,  Ni ahantu hatandukanye. Tubirimo kandi turi gukorana na RURA na MTN, rero bihangane rwose.”

Uretse kuba aba baturage bavuga ko bituma bagorwa no kuba basaba ubutabazi bw’ibanze, ukuzitirwa n’iterambere ry’urubyiruko ruhatuye n’ibindi, hari n’abamwe mu bayobozi bibanze bavuga ko bitaborohera gutanga Raporo y’ibyabayeyo.

Aba bose bavuga ko iki kibazo kiramutse gikemutse baba bavuye mu gace ku bwigunge barimo.

@ Emmanuel Bizimana/Isango Star -Rubavu. 

 Nov 16, 2022 - 08:23