Baretse Gaz bayoboka amakara, barasaba kwihutisha uruganda rwa Gaz mu Rwanda

Hari abaturage basaba leta kwihutisha umushinga wo gucukura Gaz mu kiyaga cya Kivu, kuko ngo izo bifashisha mu guteka zisigaye zihenze cyane, ibyatumye bongera kuyoboka ibindi bicanwa birimo amakara.

kwamamaza

Haciye igihe kitari gito leta y’u Rwanda itangiye gushishikariza abaturarwanda bose kuva ku gukoresha ibicanwa bikomoka ku bimera mu rwego rwo kurengera ibidukikije, bakayoboka inzira ya Gaz, ibi bamwe barabyubahirije cyane cyane abatuye mu bice by’imijyi, gusa bidateye kabiri ibiciro bya Gaz byagiye bizamuka, biva ku mafaranga 1000 ku kilo kimwe magingo aya kikaba kigurwa amafaranga 1600, ibi bamwe bavuga ko byabakururiye kureka gucana Gaz bagasubira kuri gakondo y’inkwi n’amakara.

Kandi ngo bumva ko hari umushinga wo kubyaza Gaz Methan ivugwa mu kiyaga cya Kivu umusaruro, ariko bakibaza aho uwo mushinga bategerejeho kugabanuka kw’ibiciro ugeze, kuko ngo magingo aya n’ubagishije inama yo kugana Gaz bamuca intege.

Uyu mushinga wa Gaz mu Rwanda basaba, uheruka gutangizwa na Leta y’u Rwanda, aho uruganda rutunganya Gaz rugiye kubakwa ku kiyaga cya Kivu, mu murenge wa Bwishyura wo mu karere ka Karongi.  

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yasezeranyirije ko mu myaka ibiri iri imbere Abanyarwanda bazatangira gukoresha Gaz y’u Rwanda, ku giciro gito ugereranyije n’isanzwe itumizwa hanze.

Yagize ati Iyi soko izadufasha mu kugabanya ibicanwa bikomoka ku biti  bikoreshwa n'abari hejuru ya 85% mu gihugu hose nubwo twabishyizemo imbaraga nyinshi mu kubigabanya, turifuza gukoresha iyi Gaz mu kuyisimbuza ibikomoka kuri peteroli mu binyabiziga, kuyifashisha mu guteka mu mashuri  ndetse no mu bigo bya leta, ibi bizakemura ikibazo cy'ibura n'ihenda rya Gaz dutumiza mu mahanga.    

Kubyaza ingufu Gaz yo mu kiyaga cya Kivu ni umushinga wakomwe mu nkokora n'umwaduko w'icyorezo Covid-19  kuko uba waratangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka 2019 nyuma yuko leta y'u Rwanda n'ikigo cyitwa Gazmeth group LTD ari nacyo kiri kubaka uruganda ruzacukura iyi gaz bari bamaze gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye, ni umushinga washowemo amadorali ya Amerika abarirwa muri miliyoni 530 ni ukuvuga ugenekereje mu mafaranga y'Amanyarwanda arenga miliyari 530.

Biteganyijwe ko ikigo Gazmeth Energy kizatangira gutanga gaz ivuye mu kiyaga cya Kivu mu mwaka 2024 haherewe kungo zibarirwa hagati y'ibihumbi 300 n'ibihumbi 400 zisanzwe zitekesha inkwi n'amakara.   

Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Aug 23, 2022 - 09:49