Ngoma: Abo mu mudugudu w'Iramiro bavoma amazi y'ikinamba barasaba ko nabo bakegerezwa amazi meza

Mu gihe gahunda ya Guverinoma ari uko kugeza mu 2024, abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza, mu karere ka Ngoma abatuye mu mudugudu w’Iramiro mu murenge wa Jarama,bavuga ko bafite ikibazo cyo kubona amazi meza, aho bagaragaza ko ayo bakoresha bisaba kuvoma ikinamba.

kwamamaza

Aba baturage batuye mu mudugudu w’Iramiro akagari ka Kigoma mu murenge wa Jarama akarere ka Ngoma,bavuga ko bafite ikibazo cy’amazi meza,aho ngo ayo bakoresha bisaba ko bavoma ikinamba, ibintu bagaragaza ko bishobora kuba intandaro y’indwara ziterwa n’umwanda dore ko usibye kuyakoresha imirimo yo mu rugo,aya mazi ngo ninayo banywa.

Aba baturage barasaba ko nabo bakegerezwa amazi meza, kuko n’aho bagerageza kuyakura kuri za robine, bakora urugendo rw’ibirometero hafi bibiri.

Umwe yagize ati "ikibazo dufite mu mudugudu w'Iramiro ni amazi, tuvoma ikinamba, turifuza ko twabona umuriro n'amazi". 

Kuri iki kibazo cy’amazi atagera ku batuye mu mudugudu w’Iramiro mu murenge wa Jarama,Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie, avuga ko icyo kibazo cy’ibura ry’amazi muri uwo murenge ndetse n’indi muri aka karere, kizacyemurwa n’uruganda rw’amazi rugiye kubakwa ku kiyaga cya Mugesera ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe ibihumbi 33 ku munsi.

Yagize ati "hari gahunda ihari yo kubaka uruganda rw'amazi ku kiyaga cya Mugesera, umushinga ugiye no gutangira kuko amasezerano yararangiye ubu n'abagomba gukoraba baraje bagiye kuwutangira, icyo tuzakora nuko urwo ruganda nirumara gutungana ahantu hose hari ikibazo cy'imiyoboro itabasha kujyana amazi akwiye, imiyoboro umeze nabi yose izasubirwamo abaturage babashe kubona amazi[.......]".    

Uru ruganda rw’amazi rugiye kubakwa ku kiyaga cya Mugesera ariko ku gice kigana ku murenge wa Sake,ruzaba rufite ubushobozi bwa Metero kibe ibihumbi 300,rukazaha amazi meza imirenge ya Rukumbere, Jarama na Mugesera ndetse no mu turere duhana imbibe n’akarere ka Ngoma,aritwo Kayonza na Kirehe.

Kugeza ubu mu kwegereza amazi meza abaturage mu karere ka Ngoma, bigeze ku gipimo cya 86%.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngoma 

 Apr 21, 2023 - 09:55