Urubyiruko rurasabwa kwitabira umwuga w’ubuhinzi nk’indi myuga.

Ubuyobozi bw’umuryango wa imbuto foundation burasaba urubyiruko kwitabira umwuga w’ubuhinzi nk’indi myuga yose ndetse rukabyaza umusaruro amahirwe awubonekamo. Ibi byagarutsweho mu muhango wo guhemba imishinga 15 yahize indi mu marushanwa yiswe Imali Agri Business Challenge yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

kwamamaza

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi [MINAGRI] ivuga ko amarushanwa nk’aya yo mu rwego rw’ubuhinzi afasha urubyiruko n’abandi bose gufungura amaso bagakangukira gukora ubuhinzi kuko bushobora guteza imbere ubukora kinyamwuga, ndetse n’igihugu kigatera imbere.

Urubyiruko rwahatanye mu marushanwa yiswe ‘imali agri business challenge’ rwashyiriweho miliyoni 15 kuri buri mushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi, hatoranywa imishinga 15, aba ari yo igenerwa iyo nkunga.

Rumwe mu rubyiruko rufite imishinga yatoranyijwe rwagize ruti: “amafaranga bampaye ngiye kwagura umushinga, ngiye guteza imbere akarere kanjye cyane cyane. Kuko nkorera mu gice cy’icyaro, ngiye guteza imbere icyaro ntuyemo.”

Undi ati: “urubyiruko narukangurira kudasuzugura amahirwe babona ku mbuga nkoranyambaga kuko niho hacishwa ibintu byinshi byatugirira akamaro. Kuko niba uba mu matsinda menshi, amahirwe aje ntuyasuzugure, fungura urebe niba hari icyo wayibyaza umusaruro, kuko amahirwe aca hariya.”

“…U Rwanda rwacu rurimo amahirwe menshi ahagije. Amahirwe yose babonye ye kubacika kuko hari igihe aba yaraje yarakuziye.”

Asobanura impamvu umuryango Imbuto Faundation yibanze ku gutera inkunga umwuga w’ubuhinzi, Sandrine UMUTONI; Umuyobozi mukuru wawo, yagize ati: “Twahisemo gutanga umusanzu wacu mu buhinzi, cyane cyane mu rubyiruko kuko ubuhinzi buratugize natwe tukabugira. Kuko twese dutunzwe n’ubuhinzi ariko ababikora nk’akazi kabo ka buri munsi, tugomba kubegera nk’urubyiruko dufite ubumenyi mu buhinzi kugira ngo tubafashe kuvugurura ubuhinzi bujyanye n’igicyerekezo cyacu.”

“ twifuje gukangurira urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba kugira ngo dufatanye kurwanya ikibazo cy’igwingira ry’abana bato kandi urubyiruko narwo rugire ubumenyi mu kwita ku mikurire y’abana bato no kubarinda igwingira.”

“ku buhinzi badufasha kwihaza mu biribwa kuko ku isi haragaragara ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kandi natwe ntikidusiga.”

Dr. Ildephonse Musafiri; minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, yavuze ko amarushanwa nk’aya abaho kugirango urubyiruko n’abandi bagaragarizwe ko mu buhinzi naho hari ubukire nk’indi mirimo n’imyuga isanzwe.

Ati: “ (…) impamvu dushigikira amarushanwa ni ukugira ngo tugaragarize urubyiruko muri rusange, ko mu buhinzi harimo amahirwe. Harimo ubukire nkuko buba n’ahandi hantu hose! Abantu bakundaga kumva ko habamo risk nyinshi, nibyo zibamo ariko ubu hariho n’uburyo bwo guhangana nazo, n’ibyo abantu batinya.”

Mu nkingi eshatu za gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, intego nyamukuru ni ukwihutisha iterambere ry’ubukungu budaheza bushingiye ku rwego rw’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere w’Igihugu.”

Ariko kandi,  kugira ngo iyo ntego igerweho, hateganyijwe gushyira imbaraga mu buhinzi harimo gutera inkunga imishinga iyerekeyeho.

 Jun 26, 2023 - 16:29