Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 baravuga ko gusabwa imbabazi n’ababiciye bibaruhura mu mutima.

Bamwe mubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 baravuga ko kuba abagize uruhare muri Jenoside babasaba imbabazi bibaruhura umutima ndetse bikabafasha gukuza umubano hagati yabo. Ni nyuma yaho imiryango 98 yo mu mirenge 4 yo mur’aka karere isabye imbabazi abo yiciye.

kwamamaza

Abo mu miryango y’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basabye imbabazi imiryango y’abo bahemukiye bavuga ko kuzihabwa bizamura igipimo cy’umubano ku mpande zombi.

 Umwe mu basabye imbabazi, yagize ati: “Nakoze icyaha cya jenoside, bansabye umwana ndamubashyira nuko mugejeje kuri bariyeli bati kandi nubwo tugomba kumwica ni wowe umwica. Nabonaga bafite intwaro nk’imipanga n’amahiri, nuko nanjye ngira ubwoba noneho ubwo umwana mukubita ubuhiri agwa hasi arapfa. None ubu nasabye imbabazi uwo nakoreye icyo cyaha. Numvishe rwose binshimishije niyemeza kutazongera kumuhemukira.”

Umudamu umwe nawe avuga ko “nasabye imbabazi z’igitero nahagazemo ngiye kureba uko uwo muntu bamwica. Kuko bazimpaye ndumva nkeye ku mutima.”

 Abarokotse Jenoside basabwa imbabazi bavuga ko iyo bazisabwe bazitanga kandi bikabaruhura. Bavuga ko bituma nibura hari n’amakuru amwe n’amwe bamenya ku iyicwa ry’ababo.

 Umwe yagize ati:“Uyu munsi ndumva nkeye ku mutima kuko uwanyiciye umuntu yambwije ukuri nkaba muhaye imbabazi. Namubonaga nkumva umutima wanjye urabishye, nkumva ndijimye.”

Undi ati: “nabyakiriye neza kubera ko yasabye imbabazi. Ntanubwo twari tuziko yakigiyemo[igitero], yabyishinje( …) yadusabye imbabazi turazimuha.”

Abayobora ndetse bagatanga ubufasha  mu biganiro bw’izi mpande zombi bagaragaza ko hari intambwe igenda iterwa. Gusaba imbabazi ku wakoze icyaha bivuze ikintu kinini mu mubano w’abantu, nk’uko Bizimana Jean Baptiste abisobanura.

Yagize ati: “Uko twagiye twerekana umumaro w’igikorwa nk’icyo, ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge usanga abantu ku mpande zombi biyunzemo imbaraga. Dufite imiryango yongeye gusubirana,ikora n’amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse afite ibikorwa by’iterambere ahuriyeho! Dufite ibikomere by’umutima byagiye bikira. Rero navuga ko ari igikorwa kiri kugenda gitanga umusaruro.”

Boniface Niyibizi; ushinzwe ibikorwa by’itorero n’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Huye, avuga ko kuba hari intambwe igenda itera mu bumwe n’ubwiyunge bituma hari umukoro abaturage bakwiye kugira.

 Niyibizi, ati: “Icyo dusaba abaturage ni ukubakira, ibyaha bakoze barabiryojwe bakora n’uburoko burarangira. Ariko iyo ubana n’umuntu uziko yaguhemukiye, nta n’akajisho agutera akubwira ngo wambabariye ko naguhemukiye, ntabwo biba byiza.”

 Kugeza ubu imibare igaragagaza ko Imiryango isanga 1 000 yo mu turere twa Huye na Nyaruguru ariyo imaze guhuzwa muri iyi gahunda y’ubuhuza hagati y’abo mu miryango y’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bafunguwe ndetse n’uruhande rw’abo yahemukiye .

 Ni inkuru ya Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Aug 31, 2022 - 09:18