Indwara zo mu kanwa n’iz’Amenyo ni zimwe mu zibangamiye ubuzima bw’abanyarwanda by’umwihariko abana bato

Indwara zo mu kanwa n’iz’Amenyo ni zimwe mu zibangamiye ubuzima bw’abanyarwanda, by’umwihariko icyiciro cy’ibasiwe n’iyi ndwara n’ abana bato nkuko ikigo cy’ubuzima RBC kibitangaza gifatanyije n’ Urugaga rw’abaganga b’amenyo .

kwamamaza

Kwita ku buzima bwo mu kanwa ni ingenzi cyane kuko akanwa gafatiye runini ubuzima bwa Muntu muri rusange . Gukaraba gatatu ku munsi mu kanwa woza amenyo niwo muti wonyine ubasha kurinda indwara zo mu kanwa. Gusa nubwo biri uko abana bakiri bato ngo bahura n’icyo kibazo cyiganje ku gutoboka amenyo kuko abenshi muri bo bamara igihe batoza amenyo kandi bakunze kurya cyane ibintu bibamo isukari nyinshi.

Karangwa Alphonse Umuyobozi w’ihuriro ry’abaganga bavura indwara zo mu kanwa, avugako ababyeyi bafiite uruhare runini mu kurinda abana babo iyi ndwara .

Umwana akeneye ko umwigisha, akeneye ko uhozaho ukamubwira ati iyo uriye bombo, iyo uriye ibisuguti ntiwoze mu kanwa biratuma amenyo acukurika, ubwo ni ubumenyi bukwiye guhabwa abana guhera bagitangira mu kiburamwaka ukaza mu mashuri abanza nkuko bavuga ngo igiti kigororwa kikiri gitoya abana bakwiye kwigishwa byaba na byiza nubwo igihigu cyacu kitari cyagira ubushobozi buhagije ariko nko mumashuri abanza hakongerwamo isomo ryigisha uburyo ubuzima bwo mu kanwa uko buhagaze icyo umwana yakora kugirango abyirinde.

Muri gahunda yo guharanira ko abanyarwanda bagira ubuzima bwiza bwo mu kanwa, kuri uyu wa Gatanu , mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanywa indwara zo mu kanwa usanzwe wizihizwa kw’isi taliki ya 20 ukwezi kwa gatatu buri mwaka, aho iki gikorwa cyakorewe ku rwunge rw’amashuri rwa Kagugu ahiga abana asaga ibihumbi 7 ,hatangwa amasomo ku bana bato ku kugira isuku yo mu kanwa ndetse banahabwa ibikoresho.

Kwizera J.Bosco Umuyobozi wa SOS Children Rwanda abigarukaho.

Tugerageza kwigisha abana isuku yo mu kanwa ariko ntago twumva ko ushobora kwigisha aban gusa utaberetse uko isuku ikorwa ngo ubibabwire mu magambo gusa, niyompamvu rero aho dufite izi porogarame hose tugerageza kubazanira ibikoresho by’isuku noneho tukabigisha twamara kubigisha bikarangira tunabahaye n’ibikoresha bakabishyira mubikorwa.

Ikigo cy’ubuzima mu Rwanda RBC, gitanga ubutumwa ku banyarwanda muri rusange kwitwararika ubuzima bwo mu kanwa , by’umwihariko ababyeyi bakita ku byo bagaburira abana byiganjemo ibifite isukari nyinshi kuko itera gucukuka kw’amenyo.

Dr. Francois Uwinkindi ni umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura muri RBC yagize ati .

Ntidutegereze ko amenyo y’umwana amara kuba umukara cyangwa amara kwangirika kugirango tujye twamujyana kwa muganga kandi tukabarinda ya masukari menshi, tuzi yuko umubyeyi,umwana iyo dutashye tumuzanira bombo, tumuzanira za Icescreem ,tumuzanira mbega ibirimo amasukari menshi, ibyo bintu uretse no kwica amenyo ntanubwo ari byiza kubuzima bw’abana bacu ndetse natwe muri rusange, nuko rero twabarinda ibyo binyamasukari bihoraho ndetse tukabakangurira cyane cyane yuko kugira isuku ihagije yo mukanwa.

Mu Rwanda , uburwayi bw’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa biri mu mpamvu eshanu za mbere zituma abantu bajya kwa muganga. Ubushakashatsi bukagaragaza ko 64,9% by’abanyarwanda barwaye amenyo. Muri bo 54,3% ntibigeze bivuza. Naho mu bantu baza kwa mu ganga buri munsi, 5% baba baje kwivuza indwara z’amenyo nkuko RBC Ibitangaza.

Thierryve Ndayishimiye Isango Star Kigali

 Mar 28, 2022 - 11:08