Kutagira uburenganzira ku mibonano mpuzabitsina nabo bashakanye, impamvu ituma abagore bahohoterwa.

Bamwe mu bagore bo mu Rwanda baravuga ko nta burenganzira bakigira mu gutera akabariro hagati yabo n’abo bashakanye kuko mu buriri babakoresha ibyo badashaka ku ngufu, bikavamo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango ivuga ko umuti w’iki kibazo ugiye gushakwa binyuze mu kwigisha abagabo.

kwamamaza

Abagore bavuga ko kutagira uburenganzira bwo kwifatira ikemezo mu gutera akabariro bituma bagafatwa ku ngufu n’abo bashakanye bikavamo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Bavuga ko abagabo babiterwa no kureba amashusho y’urukozasoni mu matelefoni, ibyo bayabonyemo bakabibakoresha ku gahato, ntibahabwe uburenganzira bakabaye bagira muri icyo gikorwa.

Iri hohoterwa akenshi ntirikunzwe kugarukwaho, cyane ko yaba abagore bamwe n’abagabo batumva uburyo umugabo yafata ku ngufu umugore we. Icyakora abagore bo mu karere ka Nyaruguru  bemeye kubigaragaza.

Mu kiganiro bagiranye na Rukundo Emmanuel;umunyamakuru w’Isango Star mu ntara y’Amajyepfo, umwe yagize ati: “No muri Nyaruguru, abagabo baragenda hanze bareba ama-prono [amashusho y’urukozasoni] ugasanga bageze mu rugo nabo nibyo bashaka gukora, ntibashaka kuza ngo mubanze muganire kubyo gukora imibonano mpuzabitsina, agahita abikora ku gahato.”

Undi yagize ati:”iyo ubyanze aragukubita! Nk’abaje gutabara babaza ngo ikibazo kiri aha ni ikihe? Nkanjye umugore ngatinya kubivuga. Bitera amakimbirane atajya ashira, zikarara zishya bwacya zikazima, ntihagaragare ikibazo nyirizina gituma mushwana.”

Aba bagore bavuga ko hari n’abava mu ngo zabo kubera kuvutswa ubwo burenganzira. Umwe yagize ati:“birarenga no kwahukana bikaziramo [ku mugore] biturutse mu buriri.”

 Undi yagize ati:“iwanjye mu rugo amakimbirane arahari. Baraduhohotera kuko nta bwumvikane buba buri mur’uko gukora imibonano mpuzabitsina, noneho mukayikora ku gahato. Arampohotera, arampohotera!”

“inaha I Nyaruguru, abagabo bareba muri telefoni, kukubwira ngo aguheneshe ntabwo wamukundira…ubwo se waba uri itungo?! Amakofe n’ingumu bikavuga, rwose nanjye ubwanjye bimbaho.”

“nyine kubyanga nibyo bibyara amakimbirane akaba yagukubita…!”

Aba bagore bifuza ko iri hohoterwa ribabuza uburenganzira bwo kwifatira icyemezo mu gikorwa cy’abashakanye, naryo ryakorerwa ubukangurambaga bwihariye, kuko rigaragara mu ngeri zose z’abubatse ingo.

Bavuga ko iri hohoterwa rigaragara cyane cyane mu bifashije bafite n’ubushobozi bwo kugura internet.

 Ku ruhande rw’abagabo, nabo ntibahakana ibivuga n’aba bagore, umwe yagize ati: “abagore ntibabeshya, ibyo kubafata ku ngufu ni ukuri. Hari umugabo ushobora kureba ibyo byo muri porno [amashusho y’urukozasoni] ngo uko bakora ak’inyuma, aramutse agiye kubikora mu rugo byateza ikibazo.”

Frere Wellars;ushinzwe gahunda zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu mpuzamiryango PROFEMMES-TWESEHAMWE, avuga ko iri hohoterwa bagenda baribona.

Yagize ati:“Ibyo rero nabyo turabibona, izo foto, izo film z’urukozasoni, ayo mashusho…byose aba ashaka kugenda akabikora nk’aho yabibonye! Kandi mugenzi we wenda atabimenyereye cyangwa batanabyumvikanyeho. Usanga nabyo bibyaye amakimbirane ndetse aganisha ku ihohoterwa yaba iriganisha ku mutima cyangwa se n’irikorerwa ku mubiri.”

Avuga ko naryo biteguye kurirwanya bakoresheje imfashanyigisho bateguye, ibikubiyemo bakabigeza ku baturage barimo n’aba b’I Nyaruguru.

Wellars, ati: “navuga ko ari ingaruka ziterwa n’iterambere  ariko nabyo twiteguye guhangana nabyo, cyane cyane ko no mu mfashanyigisho zacu tubishiramo ubutumwa bworoshye. Ni uguhitamo ibidufitiye akamaro, tukirinda ibidusenya n’ibidusenyera imiryango.”

Umutoni Aline; Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana muri MIGEPROF, avuga ko n’ubwo hari imiryango myiza, hakiri n’indi irangwamo ibibazo nk’ibi byagaragajwe. Avuga ko bisaba ubufatanye bwa buri wese mu kubirwanya.

 Ati: “ariko imiryango myiza irahari ariko hakaba n’abandi bakiri mu mwijima, bagira bimwe mu bikorwa bihutaza uburenganzira bw’umwe mu bagize umuryango, mu izina ryo kuba ari igitsina gore cyangwa ari igitsina gabo. Baravuga ngo ujya gukira indwara arayirata. Mugihe rero wemeye yuko ufite ikibazo, uba hari aho ugeze ushaka igisubizo.”

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza ko iki gikorwa cy’abafashakanye, umugore n’umugabo bagifiteho uburenganzira bungana, kigakorwa mu bwumvikane no bwubahane, ndetse buri wese akakigiraho uburenganzira bwo kwifatira icyemezo cy’uko gikorwa.

Ku ruhande rw’inzobere mu buzima bw’imitekerereze, zigaragaza ko hatagize igikorwa ku byagarajwe, uretse ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byakongera ihungabana ku bagore, bakabyara abafite ibibazo by’indwara zo mu mutwe, maze abazifite bakiyongera bakava 20.5% bariho ubu.

Ibyo kandi binadindiza iterambere ry’igihugu kuko nta wagikorera yarabaswe n’izi ndwara yakomoye mu muryango.

@ RUKUNDO Emmanuel.

 Apr 18, 2023 - 12:55