Kaminuza ya East African University Rwanda yatanze buruse ku banyeshuri 121

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya East African University ishami ry’u Rwanda (EAUR) ku nshuro yaryo ya 2 yahaye buruse abanyeshuri bagera ku 121 kugirango bige mu mashami atandukanye abarizwa muri iryo shuri barihirwa amafaranga y’ishuri.

kwamamaza

Bitewe n’impamvu z’ingaruka za Covid-19 icyorezo cyagize kigahungabanya ubukungu bwa bamwe, ninayo mpamvu ubuyobozi bwa Kaminuza ya EAUR ku nshuro yayo ya 2 yahaye abanyeshuri bagera ku 121 buruse, aho abo bazishyurirwa amafaranga y’ishuri ariko bakaba bagabanyijwe mu byiciro 3 bitandukanye,nkuko bisobanurwa na Prof. Callixte Kabera umuyobozi wa East African University Rwanda.

Yagize ati "iyi buruse ijya gutangwa byahereye ku kureba uko nyuma y'icyorezo cya Covid uko cyashegeshe ibijyanye n'imitungo y'abantu kigashegesha ubushobozi bw'abanyeshuri kugirango babashe kwiga za Kaminuza, ibyo byatumye ubuyobozi bwa East African University Rwanda n'abayishinze batekereza yuko bakwiye kugira icyo bafasha kugirango abanyeshuri bashobore kwiga kaminuza, ni muri urwo rwego rero bashyizeho iyi buruse".

Pastor Karemera Charles ni umwe mu babyeyi bahagarariye abandi aravuga ko nk’ababyeyi muri rusange bashimira iryo shuri akisabira abo banyeshuri bahawe buruse kudapfusha ubusa amahirwe bahawe kuko atabonwa na bose.

Yagize ati "ni igikorwa umubyeyi wese yakwishimira, ababyeyi benshi twari dufite ikibazo cy'abana bacu aho bari bwerekere ariko iyi buruse ije nk'igisubizo ku babyeyi,nta kintu icyo aricyo cyose bagomba guha umwanya ngo kibarangaze, icyo bagomba guha umwanya ni ikayi ni ukwiga kuko ubwabo nabo baratabawe, baje guhaha ubumenyi kandi ubumenyi baje guhaha hano nibwo buzima bwabo bw'ejo hazaza".     

Abaganiriye na Isango Star bagize amanota yo hejuru bazishyurirwa 100% baravuga ko ari amahirwe bagize batagomba gutera inyoni.

Umwe yagize ati "uko biri kose ndabizi neza ko hari icyo izangezaho gikomeye kuko ndi umuntu ushaka kugera ahantu kure cyane ndumva nzagerageza nkayikuramo ibintu byinshi bitandukanye nkabera urugero abandi". 

Undi yagize ati "ibintu nashakaga kwiga nari maze igihe mbitekereza,narindimo gushaka uburyo bwose nabasha kwiga, ndashima Imana ko nabonye buruse ya hano itangwa na Kaminuza, bizamfasha gutanga umusanzu wanjye ndangije kwiga ku gihugu no muri Afurika".  

Mu gutoranya abahabwa ayo mahirwe barasaba bagakora ibizamini hanyuma bagahabwa amanota ari nayo bashingiraho bagena icyiciro cya buruse umunyeshuri ahabwa aho bagabanyijemo ibyiciro bitatu abishyurirwa 100%, 50% ndetse na 30%.

Ibi ni ku nshuro ya 2 bibaye aho ku nshuro ya mbere hishyuriwe abanyeshuri 108,iyi Kaminuza kandi iteganya guha buruse abanyeshuri 500 mu gihe cy'imyaka 5.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Jan 10, 2023 - 07:48