Gisagara: Babangamiwe n’ubujura bukabije burimo kwibwa n’ibyo batetse.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Save baravuga ko babangamiwe n’ubujura bukabije buhagaragara, aho n’inkono iri ku iziko bayiterura bakayijyana. Basaba ko bafashwa guhashya abo bajura bababujije amahwemo. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko nta DASSO cyangwa uwo mu nzego z’umutekano waboneka kuri buri rugo rw’umuturage, ahubwo ko bakwiye gufata iya mbere bakicungira umutekano.

kwamamaza

Abaturage bavuga ko ahagaragara ubujura bukabije ari mu Kagari ka Rwanza ko mu Murenge wa Save. Bavuga ko ubwo bujura bugenda bufata indi ntera kuko n’inkono iri ku ziko bayitwara cyangwa umwenda wanitse bakawanura.

 Umwe muri abo baturage yabwiye umunyamakuru w’Isango Star, ati:“Ntureba nk’iyo micro na Camera ufite, unyuze aha hepfo babikwambura ukagenda maramasa! Ku manywa nta gare wahanyuza, igitoki …”

 Undi ati: “kuri uyu musozi wa Save, mu mudugudu wa Bwinyambo, hari amabandi mbese ubusambo buhari  bwaratujujubije! nta kintu kikitugirira akamaro n’inkono nayo bayitwara.”

“ni ubujura bwo kwiba ibintu byose, mbese birakaze! Ku manywa iyo udasize umuntu ku rugo usanga n’ingufuri bayiciye, warangara itungo bakaritwara, igitoki…noneho birakaze ni mu nzara ubwo se inkono yo urumva batayiterura.”

Aba baturage bavuga ko hakenewe gukorwa ubukangurambaga kuburyo hakazwa umutekano.

Umwe ati: “hakarwa ubukangurambaga bwo kugira ngo hakorwe hagenzurwe bihagije.”

Undi ati: “no ku manywa uragenda ugasanga inzu barayitoboye, imyenda bakayitwara! Wenda ubuyobozi bwadutabara twahumeka.”

Habineza J.Paul; Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko abaturage ari bo ubwabo bakwiye gufata iya mbere mu kwicungira umutekano, kuko hataboneka DASSO cyangwa undi ucunga umutekano ku rugo rw’umuturage.

Ati: “Ndibaza ko ntawe uva I Kigali aje kubiba, nibo ubwabo! Rero ukuntu umutekano, ntabwo leta izafata umusirikari cyangwa umupolisi ngo imushyire ku rugo rwa buri muntu, ahubwo twashishikariza abaturage kwicungira umutekano haba ku marondo ya n’ijoro n’umutekano wo ku manywa.”

Ku bijyanye no kuba aba baturage bari basanganywe gahunda yo kwicungira umutekano, Habineza avuga ko”niba bavuga ko bibwa, ubwo babikaza kurushaho kuko ntabwo twabona DASSO yajya kuri buri rugo. Ahubwo nabo nibicungire umutekano noneho ibyo bo badashoboye inzego zindi zibakuriye zigomba kubafasha kuko twiyemeje kuba hafi y’abaturage.”

Abaturage bashimangira ko igihe cyose bafashwa guca ubu bujura bugaragara aho batuye mu Murenge wa Save, byabafasha kuryama bagasinzira ntacyo bikanga ndetse bakabyuka nta roro bafite ahubwo bikabafasha kwiteza imbere.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Nov 23, 2022 - 09:46