Rubavu: abakiri bato barasabwa kutishora mu ngeso z’uburaya.

Abakorera uburaya mur’aka karere barahamagarira abakiri bato kudashidukira kwishora mu buraya kuko nubwo baburimo bashaririwe n’ubuzima. Nimugihe Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, kivuga ko kwigisha abakiri bato kutishora mu buraya atari uruhare rwa Leta gusa, ahubwo hakenewe urw’ababyeyi ndetse n’izindi nzego zinyuranye.

kwamamaza

Gorette [izina ryahinduwe] amaze imyaka irenga 8 akora uburaya. Avuga ko we n’abangezi be bahura n’ingorane nyinshi.

Yagize ati:“habamo imbogamizi myinshi kuko hari n’igihe ujyano ntibanakwishyure! Hakaba n’igihe uhuye na panda-gare nuko bakagufata bakagufunga, ukaba wasiga abana bawe bandagaye hanze. Ni benshi bari inyabushongo, n’iyi saha bariyo.”

Undi ati: “ imbogamizi duhura nazo ni bariya bakora uburaya. Hari igihe ashobora gufatirwa ku muhanda noneho agafungwa. Iyo afunzwe agasiga umwana, wa mwana asigara abayeho nabi kuko yaratunzwe na nyina.”

Avuga ko ashingiye ku buzima bushariye babamo burimo no gukubitwa, kwanduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi, asaba  abakiri bato kudashidukira kwishora muri ibi bikorwa by’uburaya.

Ati: “icyo nabwira abana bato ni uko babireka kuko uburaya nta cyiza kibamo . iyo badakuyemo indwara zidakira, bakuramo ubugumba ndetse bagakurizamo no gupfa.”

Undi ati: “gukora uburaya nta cyiza kirimo kuko ni inda zitateganyijwe, ni Sida…abatayikuyemo ni ubundi burwayi, mu kabare babakubitiramo amacupa, ni abahura n’abagizi ba nabi ba n’ijoro, nta cyiza kiburimo.”

Dr. Ikuzo Basile;Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwirinda SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko kurinda abakiri bato kwishora mu buraya bikwiye gukondwa n’inzego zitandukanye ariko bikanahera ku burere ababyeyi baha abana babo.

Yagize ati: “ntabwo ari uruhare rwa leta gusa, ahubwo hazamo n’urw’umuco rutoza umwana, ariko twebwe tugerageza gutanga inyigisho tukagaragaza ingaruka mbi zaba zituruka muri uwo mu buraya. Ariko ntibivuze ko igihe babukoze, ikindi twebwe tubafasha ni ukubagezaho serivise cyangwa tukabaha inyigisho zishobora gutuma bakwigira cyangwa bakwirinda virus itera Sida.”

“ntabwo ari uruhare rwacu twenyine, ahubwo ni uruhare rwa Minisiteri y’ubuzima muri rusange ariko dufatanyije n’izindi Minisiteri n’ababyeyi muri rusange.”

Imibare yerekana ko nibura abagore barenga 3 500 bakorera uburaya mu karere ka Rubavu, kandi abenshi muri bo bakaba ari ababyeyi bafite abana. Hari abasanga ari inzira yoroshye y’uko abana babo nabo bazabyiruka aribyo bakora, ugasanga bisaba ko kwigisha bihera mu rugo kandi ababukora bakabukorera kure y’amaso y’abana babo.

@Emmanuel BIZAMANA/ Isango Star- Rubavu

 May 22, 2023 - 13:20