Guhinga ku butaka buto ntibibabuza kubona umusaruro utubutse

Bamwe mu bahinzi n’aborozi bahawe amahugururwa mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubutaka buto bafite, bavuga ko batangiye kubona umusaruro utubutse uvuye mu guhinga imboga zitandukanye bakanasagurira isoko.

kwamamaza

Ntirenganya Elizephan na Mukandayisenga Gaudance ni abahinzi borozi, bari mu bahawe amahugurwa yo kubyaza umusaruro ubutaka buto bafite n’umuryango Ripple Effect Rwanda, aha baragaruka kuri ubu buhinzi n’ubworozi bwa kijyambere bukorewe k’ubuso buto bw’ubutaka, aho bavuga ko mu gihe bukoreshejwe neza umusaruro uboneka.

Ntirenganya Elizephan yagize ati "nari umuhinzi bisanzwe ariko udafite ubutaka bwo guhinga batangira kuduha amahugurwa yo kumenya kubyaza umusaruro bike dufite iwacu harimo ubuhinzi bw'imboga, nk'imiharuro yabaga iraho nta kintu kiriho".

Mukandayisenga Gaudance nawe yagize ati "twe twagendeye ku mahugurwa twafashe yo korora neza, nagendeye kw'ihugurwa ry'uko nahuguriwe kuba umujyanama w'ubuvuzi bw'amatungo buciriritse, ndavura amatungo mbona amafaranga menshi". 

Laurent Munyankusi, Umuyobozi mukuru wa Ripple Effect Rwanda yafatanyije n’ikigo cy'igihugu cy'ubuhinzi n'ubworozi (RAB) mu guhugura abahinzi mu turere 8 mu gihugu, arasobanura uko aba bahinzi-borozi bakurikiranwa.

Yagize ati "turabakurikirana tukareba nyuma y'umwaka bageze he, bageze he bihaza mu biribwa, bahindura imirire myiza,bakuraho amakimbirane mungo zabo, bumvikana, bizamura ku mutungo w'urugo rwabo, bityo mu myaka 5 ibihumbi 96 bavuye mu bukene, bareza, barya neza ariko barafasha n'abandi benshi".

Dr. Usta Kayitesi, Umuyobozi w'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere (RGB) avuga ko uko abahinzi bongererwa ubumenyi arinako barushaho kwikura mu bukene.

Yagize ati "iyo urebye icyerekezo 2050 ukareba na gahunda ya Leta y'imyaka 7 iyo abantu bahuguwe bakagira ubumenyi, bakagira amahoro kwiteza imbere birashoboka, ikintu gikomeye nk'urugero rwiza rwo kwigiraho ni ukwigisha abantu kubyikorera, kwigirira icyizere, guhangana n'ubukene barimo ndetse no kwiyubakamo ubushobozi no kubakirwa ubushobozi kandi bamara kubwubakirwa bakabishyira mu bikorwa".

Amahugurwa yahawe aba bahinzi-borozi mu Rwanda yatanze umusaruro mu bindi bihugu birimo Burundi, Ethiopia, Kenya, Uganda na Zambia, ibi ni umusaruro wa gahunda y’igihugu ya 4 yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4) izarangirana na 2024, yateganyaga gufasha abahinzi mu ikoranabuhanga riri ku rwego rwo guhangana n’inzitizi zijyanye n’ubutaka buto.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Jan 31, 2023 - 06:31