Abadepite bemeje ko bagiye gutumiza Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu gihe kitarenze amezi 4

Nyuma y’isesengura ryakozwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ku bibazo bigaragara mu ikorabuhanga ry'ibyangombwa byo kubaka birimo serivisi mbi zigora abaturage babikeneye , Abadepite bemeje ko bagiye gutumiza Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu gihe kitarenze amezi 4 , akitaba inteko ishinga amategeko maze agatanga ibisobanuro mu magambo mu buryo ibi bibazo byakemukamo.

kwamamaza

Ibi Abadepite babigaragaje ubwo komisiyo y’ubutaka ubuhinzi,ubworozi n’ibidukikije yagezaga ku nteko rusange raporo ku isesengura rya raporo y’igenzura ryakozwe ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka, Abadepite bagaragaza ko izi serivisi zikomeje kugora abaturage bakeneye kubaka.

Iyi komisiyo yabwiye Abadepite ko nyuma yo gusuzuma ibibazo biri muri iri koranabuhanga, ko yafashe umwanzuro ko igiye gusaba Minisitiri w’Ibikorwaremezo agasubiza inteko rusange ku muti w'ibi bibazo binyuze mu nyandiko nkuko byavuzwe na Hon. Mukabunani Christine Visi Perezida w’iyi komisiyo y’abadepite mu nteko ishinga amategeko.

Yagize ati "Komisiyo ikaba yarateguriye inteko rusange umushinga w'imyanzuro ko Minisitiri w’Ibikorwaremezo asabwa kugaragaza uko inzego zirimo gukemura ibibazo bikigaragara mu ikoreshwa rya sisiteme ikajyanishwa n'igihe no gushyiraho gahunda y'igenamigambi ikurikiranabikorwa n'isuzuma bikorwa ry'iyi sisiteme, ibi bigakorwa mu gihe kitarenze amezi 4" .  

Icyakora abandi badepite bagaragaje kutanyurwa n’uyu mwanzura ahubwo basaba ko Minisitiri w’Ibikorwaremezo yazitaba inteko rusange agatanga ibisobanuro mu magambo.

Umwe yagize ati "uyu Minisitiri yazaje akaduha ubusobanuro mu magambo akatubwira ibibazo by'ingutu birimo,uburyo bagiye kubikemura kuko bashobora kutwandikira bati twarabikemuye, ariko aje hano akadusobanurira amaso ku yandi ibibazo by'ingutu twarushaho kumva imbogamizi bafite aho kugirango atwoherereze inyandiko mu mezi 4, tuzakore igenzura ryayo mu yandi mezi 4 cyangwa mu wundi mwaka".

Undi yagize ati "ndumva byaba byiza yuko twatumira Minisitiri akaza akatubwira aho bageze, akatubwira imbogamizi babonamo, akatubwira no mu gihe cya vuba". 

Nyuma yo kubiganiraho umwanya, inteko rusange yanzuye ko Minisitiri w’Ibikorwaremezo agomba kwita inteko rusange maze agatanga ibisobanuro ku muti w’ibi bibazo bigaragara mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu mitangire y’ibyangombaya byo kubaka nkuko byagarutsweho na Hon. Mukabalisa Donatille Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.

Yagize ati "Ndagirango mbaze inteko rusange niba twakiriye raporo harimo n'uwo mwanzuro mushyashya ugenewe inteko ishinga amategeko ko itumiza Minisitiri w’Ibikorwaremezo kugirango aze gusubiza mu magambo ibibazo bigaragara muri iyi raporo, turawakiriye ku bwumvikane busesuye nuwo mwanzuro".     

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Jan 19, 2023 - 07:08