Urubyiruko rurasabwa kureka gukoresha ibiyobyabwenge

Nkuko byaragaragajwe n’imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, abantu bakomeje kugira ibibazo byo mu mutwe mu Rwanda abenshi ni urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge n’abanywa inzoga nyinshi.

kwamamaza

Muri uku kwezi k’Ukwakira kwahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, urubyiruko rurakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko ari imwe mu mpamvu zituma abantu benshi bagira ibibazo byo mu mutwe bivamo uburwayi.

Mu bukangurambaga buri gukorwa na Solid minds ku bufatanye na RBC bagiranye ibiganiro n’abanyeshuri baturuka mu makaminuza atandukanye baganira ku buzima bwo mu mutwe nkuko bivugwa n’umuyobozi wa salid Minds Sam Munderere.

Ati "tugamije gufasha urubyiruko rwabaswe n'ibiyobyabwenge cyangwa n'ibindi bintu bishobora kubata abantu cyane mu rubyiruko, nkubu usanga benshi bamara amasaha menshi bari kumbuga nkoranyambaga n'ibindi cyane cyane ko imibare yagaragajwe na RBC ni uko urubyiruko ari urwambere mu babaswe n'ibiyobyabwenge". 

Bamwe mu banyeshuri ba kaminuza bitabiriye ibi biganiro bavuga ko kuri ubu urubyiruko rukomeje kujya mu biyobyabwenge bitewe no kujya mu bigare.

Ku ruhande rwa RBC Ndacyayisenga Dynamo ushinzwe ishami ryo kuvura ibiyobyabwenge yavuze ko urubyiruko ruramutse rugize uruhare mu kurwanya kunywa ibiyobyabwenge byatuma abantu bagihabwa akato kubera kugira uburwayi bwo mu mutwe bagabanuka.

Ati "urubyiruko rutinyutse gufata intambwe yambere bakajya kwivuza ntabwo umusaza mukuru azananirwa kujya kwivuza, nibafata iyambere kwanga kubangamira umuntu ufite ibibazo byo mu mutwe ntibamuhohotere bazagera ku ntego yabyo".  

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, bugaragaza ko urubyiruko rufite imyaka iri hagati 15-19 runywa inzoga rurenze miliyoni 155 ku isi.

Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2011 na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda bwagaragaje ko urubyiruko runywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge rugera kuri 52.5%.

Muri 2021 ibitaro byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe Caraes Ndera byagaragaje ko abantu benshi bafite ibibazo byo mu mutwe abenshi babiterwa no kunywa inzoga ndetso no gukoresha ibiyobyabwenge.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Oct 27, 2023 - 23:20