Uruhare rw'abaturage mu kwishakamo ibisubizo, bashaka iterambere ry'aho batuye

Imihanda yo muri karitsiye mu mujyi wa Kigali ifite ibirometero 14 yubatswe n'indi iri kubakwa, kuruhande rw'abaturage bavuga ko ari igisubizo ku iterambere ryaho batuye ndetse n'agaciro k’amazu yabo, kugirango bikorwe bavuga ko ari igitekerezo bagiramo uruhare mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

kwamamaza

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kimironko, baravuga ko kuba imihanda yo muri karitsiye iri kubakwa harimo ubushake bwabo ndetse n'ubushobozi bashyizemo bashaka iterambere hakubakwa ibikorwaremezo byongerera agaciro ibikorwa byabo.

Umwe yagize ati "ntabwo umujyi wakubaka imihanda wonyine, mu gihe ibikorwaremezo bishyikira aho amazu ari, ahantu hameze neza na karitsiye yongera agaciro, umuturage agomba gutanga umusanzu we agafatanya n'abandi ntihagire uryamira undi".    

Undi yagize ati "imihanda yo muri karitsiye n'ubundi ni iy'abaturage nibo bagakwiye kuyikorera gusa na Leta irabunganira ariko abaturage nibo bambere, agaciro k'inzu kaba kiyongereye, ntabwo umuntu yari gukenera kuhaza n'imodoka ari mu cyondo, ntiyakenera kuhatura ivumbi ritumuka". 

Ubuyozi bw’umujyi wa Kigali kuri iyi ngingo yo kubaka imihanda yo muri karitsiye bavuga ko babonye ko bagomba gufatanya n’abaturage kubera ubushake bagaragaje bwo kwishakamo iterambere, bakiyubakira ibikorwaremezo bibafasha kongerera agaciro ibikorwa byabo biri muri ako gace batuyemo.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yagize ati "twarabibonye dusanga nk'umujyi wa Kigali tugomba kubyinjiramo tugafatanya n'abaturage, abaturage bamaze kugaragaza ubushake buri hejuru cyane, ubu abaturage barishyira hamwe bageza ku kigero cya 30% cy'ikiguzi cyo gukora umuhanda noneho umujyi ugashyiraho andi yawo".

Yakomeje agira ati "icyo twabonye twagombaga gukosora cyambere byari ukugirango tuyikore kimwe mu buryo bwa takinike kurusha uko abaturage bishyiraga hamwe bakaba bawukora ariko badafite ubafasha mu buryo buri tekinike, icyiza kirimo komite z'abaturage mu midugudu nabo barabikurikirana". 

Kwishakamo ibisubizo kw'abaturage Leta nayo igakomereza aho bageze ubu hamaze kubakwa imihanda ifite ibirometero 14 harimo n'itararangira ariko nirangira izaba ifite amatara yo ku mihanda ndetse na za rigore z’amazi.

Kuri ubu hari indi 4 ubu abaturage bamaze kwiyegeranya nayo igiye gutangira kubakwa, biri gukorwa mumpande zose z’umujyi wa Kigali.

Nta ngengo y’imari ihari yo kubikora, bikorwa abatuye muri iyo karitsiye biyegeranyije bakishakamo amafaranga angana na 30% by'amafaranga akenewe andi 70% agatangwa n’umujyi wa Kigali.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Jul 19, 2023 - 09:40