Abarimu bafite ubumuga bwo kutabona bafite imbogamizi z'ibikoresho bifashisha bigisha

Abarimu bafite ubumuga bwo kutabona baravuga ko bagifite imbogamizi z’ibikoresho bifashisha mu mwuga wabo wo kwigisha birimo n’iby’ikoranabuhanga,bityo bagasaba ko babihabwa kugira ngo babashe kunoza umurimo wabo batanga uburezi bufite ireme.

kwamamaza

Nyuma y’uko Minisiteri y’uburezi binyuze mu rwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze REB bashyize mu myanya y’akazi ko kwigisha ku barimu bafite ubumuga bwo kutabona,aba barimu ndetse n’abayobozi b’ibigo bigishaho baravuga ko hakiri imbogamizi zitandukanye mu mwuga wabo wo kwigihsa zirimo izo kutabona ibikoresho by’ikoranabuhanga bifashasha,inyandiko zo mu bwoko bwa Braille ndetse n’ibindi,ibi bigatuma kwigisha bitagenda neza nk’uko bikwiye,bityo bagasaba ko bahabwa ibyo bikoresho kugira ngo umurimo wabo ugenda neza.

Niyitegeka Pascasie,umuyobozi w’urwuge rw’amashuri rwa Rikingu muri Rulindo na Jean Claude Mpagaritswenimana,umwarimu mu rwunge rw’amashuri rwa Rwisirabo mu karere ka Nyagatare.

Niyitegeka Pascasie yagize ati "imbogamizi tuba dufiteho ibibazo ni nk'ibitabo wa mwarimu yakoresha ufite ubumuga bwo kutabona kugirango yigishe wa mwana asome bigendanye n'urugero rwabo cyane ko nta bitabo bihari, bityo rero tukaba dusaba ko REB n'abafatanyabikorwa bayo badufasha n'ibitabo bikaboneka".

Jean Claude Mpagaritswenimana nawe yagize ati "duhura n'imbogamizi z'uko ibikoresho dukoresha bidahagije,bibaye byiza rero byaba bihari  kuko iyo ntabyo dufite bituma imyigire n'imyigishirize itagenda neza".

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze REB,Dr. Mbarushimana Nelson,avuga ko ubusabe bw’aba barimu bafite ubumuga bwo kutabona bakeneye ibikoresho bifashisha bwumvikana bityo ko muri gahunda za REB batangiye kugeza ibyo bikoresho mu bigo by’amashuri ndetse ko batangiye gufata inyandiko zisanzwe zigahindurwa mu buryo buzwi nka Braille bwifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona.

Yagize ati 'muri ya gahunda y'ikoranabuhanga hari ibyo twatangiye, igisigaye rero ni ugukomeza kubafasha kugirango babone ibyo bikoresho bibafasha kwigisha n'izindi nyandiko ziri mu buryo dusanzwe tumenyereye noneho tukazihundura mu buryo bw'ufite ubumuga bwo kutabona ashobora kumva neza  bwa Braille".

REB itangaza ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburezi budaheza,hari ibikorwa byinshi bizakorwa birimo icyo gufata inyigisho zitangwa mu mashuri, zigashyirwe mu buryo budaheza ku buryo abana bafite ubumuga bwo kutabona no kumva bazajya babasha gusoma ibyo biga bitabagoye, abarimu bafite ubumuga bwo kutabona nabo bigishe ndetse babone n’andi mahirwe abonwa n’abadafite ubumuga.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Nov 11, 2022 - 11:45