Hari abaturage bafitiye impungenge abana bato bajya gukinira muri Nyabarongo na Mukungwa

Abatuye hafi y’amasangano y’imigezi ya mukungwa na Nyabarongo ahuriweho n’intara y’Amajyepfo, Amajyaruguru n’Uburengerazuba, baravuga ko bahangayikishijwe n’abana bato cyane baza gukinira muri iyi migezi bonyine ngo bari kwiga gutwara ubwato.

kwamamaza

Mu masangano y’imigezi ya Mukungwa na Nyabarongo ni naho hahuza intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo, ukigera aho iyi migezi ihurira usanga abana bato biteguye kwambutsa abajya muri izo ntara n'abari gukinira muri aya mazi, waganira nabo bakakubwira ko baje kwiga ubwato nyamara ntubone n’umusare hafi aho.

Uwo twise Iradukunda w’imyaka 9, twasanze ahafite urugendo rw'iminota irenga 5 ari mumazi agera hagati aho imigezi ihurira ari kugashya n'imiraba.

Ni ibintu ababyeyi batuye hafi y'iyi migezi bavuga ko bibahangayikisha dore ko nta n’ukwezi kurashira hepfo y'aha gato harohamiye abana 10 bagapfira muri Nyabarongo.

Mm Kayitesi Alice, Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, avuga ko bagiye kwihutira gukurikirana aya makuru kugirango bakumire aba bana muri iyi migezi, dore ko hari n’ingamba zari zashyizweho zo kubakumira kwegera kuri aya mazi.

Ati "uturere twose dukora kuri Nyabarongo twakoranye na kompanyi zitwara abantu mu mazi, hari amabwiriza ahari bagomba kuba bujuje, igikorwa ni ukumenya ngo ababa babirengaho ni abaki? byonyine kwigisha umwana ubwato ntabwo byemewe".

Ibi iyi ntara ibihurizaho n’iy'Amajyaruguru nayo ifite igice kinini kuri aya masangano ya Mukungwa na Nyabarongo, nkuko Mm Dancilla Nyirarugero uyiyobora yabitangaje mu butumwa bugufi, ko nabo bagiye gukurikirana icyi kibazo kigakemuka.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Nyabarongo

 Aug 4, 2023 - 08:30