Kayonza : Urubyiruko rurasabwa kubyaza umusaruro amahirwe ari mu buhinzi

Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu karere Kayonza rukora umwuga w’ubuhinzi rwemeza ko ariwo mwuga utuma uwawugannye atera imbere mu buryo bwihuse atarinze gutegereza akazi ka Leta.

kwamamaza

Ubuhinzi bukozwe mu buryo bw’umwuga ni igisubizo cyibura ry’ibiribwa kandi imbaraga z’urubyiruko nazo zirakenewe by’umwihariko nk’Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kayonza bakunze gushishikariza bagenzi babo kwitabira ibikorwa by’ubuhinzi bw’umwuga kuko ariho hasigaye amahirwe yatuma urubyiruko rwiteza imbere mu buryo bworoshye.

Tuyishimire Lennata na Habibu Mutuyimana, ni bamwe mu rubyiruko bakora ubuhinzi bw’umwuga, aba bagaragaza ko gukora ubuhinzi bishoboka kandi biteza imbere ubukora.Gusa hari icyo basaba bagenzi babo bagitinya uyu mwuga, bakumva ko waharirwa abakuze.

Tuyishimire Lennata yagize ati "ubuhinzi bw'umwuga nabutekereje kuko nabwize, nagiye gusura abantu babikora baturutse muri Isiraheli mbona ukuntu babikora babona amafaranga ndavuga nti nanjye nabikora nkabona amafaranga ndabitangira mbona bitanga amafaranga ndabikunda cyane , nk'abakozi nkoresha iyo baje nkareba ukuntu ndi umukobwa ubikora ubikunda nabo usanga babigiyemo".

Habibu Mutuyimana nawe yagize ati "nyuma yo kubona intumbero igihugu cyacu kiriho yo gushyigikira ubuhinzi natangiye kubijyamo ngirango n'urundi rubyiruko rutinyuke, gukora ubuhinzi birashoboka ahubwo icyambere ni ukubanza kubyiyumvisha mu mutwe no kwishyiramo ko aribyo bigiye kuguteza imbere mu rwego rwo kwihangira imirimo". 

Gatera Jonas ni umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara,nyuma yo kwerekwa amahirwe urubyiruko rwashyiriweho cyane cyane mu buhinzi,arasobanura icyo agomba gukora kugira ngo ayo mahirwe atazamucika.

Yagize ati "nubwo utaba ufite ubutaka bwawe ku giti cyawe ukagaragaza umushinga wawe w'ubuhinzi uko umeze wagenda ukajya muri BDF nkuko babitubwiye hari amahirwe menshi yo kuba baduha inguzanyo ukaba waza ugakodesha ubutaka ndetse ugashaka na nkunganire ukabasha kuba washoramo ndetse bikakuzamura".

Chairperson w’umuryango FPR- Inkotanyi mu karere ka Kayonza Nyemazi John Bosco,avuga ko muri aka karere hari amahirwe yashyiriweho urubyiruko mu buhinzi binyuze mu mishinga itandukanye ihakorera irimo uwa KIIWP, bityo agasaba urubyiruko gutinyuka bakinjira mu mwuga w’ubuhinzi, kugira ngo ayo mahirwe bashyiriweho bayabyaze umusaruro.

Yagize ati "n'undi mushinga wari urimo kurangira wa RDDP ariko nawo uteganya kongera gusubiraho mu gihe cy'umwaka umwe, iyo mishinga rero iyo urebye nka miliyoni zigera kuri 85 z'amadorali ya Amerika azashorwa muri uyu mushinga, miliyari zigera kuri 20.5 zose zizajya mu bikorwa by'urubyiruko, ni amahirwe urubyiruko rushobora gufata rukagira ayabo kandi rukayakoresha".

Mu bikorwa urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kayonza rwakoze mu myaka itatu ishize,mu nkingi y’ubukungu bafashije bagenzi babo kumva neza amahirwe bashyiriweho mu buhinzi,bituma abitabira uyu mwuga biyongera.

Nko mu mwaka wa 2020-2021,abitabiriye umwuga w’ubuhinzi bari 588,mu mwaka wa 2021-2022 barazamuka bagera kuri 942 naho uyu mwaka utarasozwa wa 2022-2023 bageze ku 1266.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Kayonza

 Nov 1, 2022 - 07:25