Musanze: Ubushyamirane hagati y'abayoboke b'itorero ECMI n'abashumba baryo

Abayoboke b'itorero rya ECMI baravuga ko hari abari guta umuhamagaro wo gusenga no gukurikira Imana nk'uko byahoze kubera ko abashumba babo bari gushyamirana kugeza ubwo bashwanira mu rusengero.

kwamamaza

Mu myemerere itandukanye buri wese ahagazemo, kandi akomeyeho, bitewe nuko ariho abonera amahoro, ni nako hirya no hino abafite aho bateranira n'Imana bahubaha, kandi ngo bakahabonera amahoro koko.

Ibisa n'ibitandukanye n'ibyaha mu itorero ya ECMI mu rusengero ruherereye mu mudugudu wa Kamenantare akagari ka Buruba umurenge wa Cyuve wo mu karere ka Musanze,aho Isango Star yasanze abayoboke baho bashyamiranye n'abashumba baho ngo kumpamvu zirimo ko ushatse kugaragaza aho bipfira ahita yirukanwa abandi bagahagarikwa nkuko babivuga.

Aba Bakirisito ngo basanga bigoranye cyane ko hano hakwererwa imbuto z'umwuka wera bitewe n'uko n'abo bafata nk'icyitegererezo cyabo nta mbuto baberera, bakanavuga ko bababazwa n'uko hari abatemererwa kwihanira ibyaha muri uru rusengero ndetse no kuba nta mushumba bagira.

Rev. Pastor Bwende Saratiel umwe mu bahagaritswe muri iri torero avuga ko yazize ibyo umuyobozi we yamuhaye ngo asomere abagize itorero, bityo ngo hakaba hari imihango itahakorerwa kubera kubura umushumba, ubu hakaba hahagarariwe na Mwarimu wari umwungirije.

Yagize ati "natanze itangazo mpawe n'umunyamabanga w'itorero ku rwego rw'igihugu, ariko umuyobizi wanjye ambwiye ngo ni mpagarare ntabwo nagombaga kurwana n'itorero". 

Umuyobozi mukuru w'iteroro rya ECMI ku rwego rwigihugu, Nemeyabahizi Jean Baptiste avuga ko izi mvururu ziri guterwa n'uko hari abishyize hamwe ngo barwanye iri torero, akanavuga ko bari gutekereza uko bakemura iki kibazo cyo kutagira umushumba mu buryo burambye.

Yagize ati "hari abishyize hamwe barwanya ubuyobozi bwatowe mu buryo bwemewe n'amategeko ariko ntabwo na none ntibivuze ko tutakumva ibitekerezo byabo, turiho kugirango tubakemurire ibibazo, tuzahamagara inzego dukorana twicare tubagezeho ibyo bitekerezo byabo twumve muri rusange icyakorwa gishobora kunezeza impande zombi".  

Umuyobozi w'impuzamatorero mu ntara y'Amajyaruguru Pastor Mpiranyi Jonas, avuga ko bagiye gufasha mu gukemura aya makimbirane ari muri aba bashumba kugirango intama zitazimira.

Yagize ati "icyo kibazo ihuriro ry'amadini n'amatorero iyo bakizanye turahura tukagisengera tukagikemura ariko inama waha abo bayobozi bayoboye itorero nuko batega Abakirisitu amatwi bakabumva bakamenya ikibazo bafite".

Aya makimbirane hagati y'abayoboke n'aba Bapasiteri babo muri iri torero, ngo si ay'uyu munsi gusa kuko yatangiye na kera, ibituma mu rusengero rwateraniragamo abarenga magana atatu (300) hasigaye hateraniramo abatagera ku ijana na mirongo itanu (150), ngo bitewe n'izi mvururu n'umwuka mubi hagati y'abashumba n'intama zatangiye gutana, ibintu bituma hari abakomeza kwibaza ku cyerekezo cy’ uyu murimo wafatwaga nk’umuhamagaro ariko ubu ukaba usa n'uri kwivangamo ihangana.

Emmanuel Bizimana / Isango Star Musanze

 Mar 29, 2023 - 09:26