Hari abitiranya ubutaka bwa Leta n'ubwabo kuko babumaranye igihe nyamara ari ibisigara bya Leta

Hari bamwe mu baturage bavuga ko bafite ubutaka bamaranye igihe kinini guhera mu myaka ya cyera ariko bagera igihe cyo gushaka ibyangombwa cyangwa kubukoresha ibyo bashatse bagatungurwa no kubwirwa ko ari ubutaka bwa Leta.

kwamamaza

Bimwe mu bibazo by’ubutaka bizenguruka mu nkiko kandi binagaragazwa n’abaturage harimo nuko hari ubutaka bwitwa ubwa Leta ariko nyamara abo bakavuga ko batamenya impamvu bigenda gutyo nyamara hari aho abo bitwa ba nyirabwo bivugira ko baba babumaranye igihe kinini ndetse bavuga ko babusigiwe na ba sogokuruza babo.

Bamwe mu bakorera n'ubundi mu butaka bwitwa ubwa Leta bavuga ko hari abashobora kubagambanira mu nzego z’ibanze bakabubirukanamo bashaka ubwo butaka ngo babwibyarize inyungu zabo bwite cyane cyane abo ngo ni ababa bafite ubushobozi bwisumbuyeho.

Umwe yagize ati "umuntu uba ufite ubutaka bwe afite n'ibikorwa n'inzego z'ibanze zishobora kumwegera cyangwa se we akazegera ntabure ikintu aba yazipfunyikira ubundi akaza abatazi kwivugira bakabigenderamo".   

Nirere Madaleine Umuvunyi mukuru aravuga ko kugeza ubu hari amategeko agenga ubu butaka buzwi nk’ibisigara bya Leta kandi ko ababukoresha badakwiriye kubwitiranya n’ubwabo bwite ariko ngo iyo ari ubwabo birasuzumwa bakabubasubiza.

Yagize ati "ku butaka bwa Leta umuntu uvuga ko atari ubwa Leta yagaragaza inkomoko yabwo, iyo ugaragaje inkomoko yabwo bagasanga atari ubwa Leta barabugusubiza, ku bijyanye n'ibisigara bya Leta bubatseho ni ikibazo kiri mu gihugu hose, hari ingingimira nk'umuntu avuga ati ubu butaka ni ubw'abasekuruza cyangwa se yarabuguze kera ntabwo ari ubwa Leta koko agaragaza inkomoko yabwo bakabisuzuma, hari aho bigaragara bakandikira urwego rw'umuvunyi bakandikira ikigo cy'ubutaka, umurongo waratanzwe ahubwo igisigaye ni ugusobanurira abaturage bakanabyumva".      

Itegeko ngenga N° 08/2005 ryo ku wa 14/07/2005 rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda.

Umutwe wa mbere ingingo yaryo ya mbere ivuga ko iri tegeko ngenga rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda. Rishyiraho kandi amahame akurikizwa ku burenganzira bwemewe ku butaka bwose buri mu gihugu, kimwe n’ibindi byose bifatanye nabwo cyangwa bijyanye nabwo, haba ku bwa kamere, cyangwa se ari ibikozwe n’abantu.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 13, 2023 - 07:15