Ngoma : Hari abacunga umutekano ku bigo by'amashuri bamaze amezi atatu batishyurwa

Abakoreye kampani ya Get Network Business Ltd bacunga umutekano ku bigo by’amashuri mu karere ka Ngoma, bavuga ko birukanwe mu kazi ntibishyurwe amezi atatu bakoze. Ni mugihe n’abari mu kazi nabo bamaze amezi atatu batishyurwa. Bityo bagasaba kwishyurwa.

kwamamaza

Bamwe mu bakozi bakoreye kampani icunga umutekano ku bigo by’amashuri mu karere ka Ngoma yitwa Get Network Business Ltd, bavuga ko iyi kampani yabirukanye mu kazi nta nteguza nyuma y’uko bagerageje kwishyuza ku buryo n’amafaranga y’amezi atatu bari bafitemo yayabambuye.

Abakiri mu kazi nabo bavuga bamaze amezi atatu badahembwa ku buryo bagerageza kwishyuza, maze umuyobozi wa kampani akabatuka, akababwira ko ntaho bamurega. Babihuza n’uko babigejeje ku mirenge yabo bikaba ubusa, maze bagahita bumva ko kubigambaho bifite ishingiro. Bityo bagasaba ubuyobozi ko bwabafasha bakishyurwa ndetse n’abasigaye mu kazi bakajya bishyurirwa ku itariki iri mu masezerano.

Kampani ya Get Network Business Ltd ishyirwa mu majwi n’abayikoreye bacunga umutekano ku bigo by’amashuri mu karere ka Ngoma ikabirukana itabishyuye ndetse n’abayikorera bamaze amezi atatu batishyurwa, ibasaba ko bazajya ku biro by’aho ikorera mu karere ka Kirehe maze bigacyemurwa.

Umuyobozi wayo Nkurunziza Theogene yagize ati Abo bafite icyo kibazo buriwese arasabwa ibintu 2,arasabwa inyandiko niba yarirukanywe, baramwandikiye ko bamwirukanye, akongera agasabwa inyandiko niba yarafite ikibazo, yararwaye, rwose ubifite atugane aho dukorera tuvugane nabo tubafashe. 

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie, avuga ko ikibazo cy’abacunga umutekano ku bigo by’amashuri birukanwe bakamburwa na kampani ya Get Network Business Ltd batari bakizi, ariko ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe aho kampani iherereye kugirango abambuwe bishyurwe.

Yagize ati ntakibazo turabikora, turavugana n'Abanyakirehe batubwire uwo muntu bashobora kuba bamuzi wenda abongabo ntacyo yabamariye kuko bari kure, ibyo aribyo byose ndumva hari n'ibigo bya Kirehe yaba akorera, turakurikirana turebe.

Kampani ya Get Network Business Ltd ifite icyicaro mu karere ka Kirehe icunga umutekano ku bigo by’amashuri mu karere ka Kirehe,aka Ngoma ndetse na Bugesera.

Mu karere ka Ngoma hari abo yirukanye iranabambura basaga 10. Abandi ikoresha basaga 80 harimo abemeza ko bamaze amezi atatu badahembwa, ibintu bavuga ko byabateje ubucyene ndetse no kubura amafaranga yo kwishyura ubwisungane mukwivuza.

Djamali Habarurema Isango Star Ngoma

 Aug 29, 2022 - 09:15