Urubyiruko rurasabwa gutanga umusanzu mu kurwanya abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ingengabitekerezo yayo.

Urubyiruko rugera kuri 200 baturutse mu mu miryango itandukanye igize ihuriro ryo kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo bahuriye mu nama ya 12 y’urubyiruko yo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu ivuga ko yaba urubyiruko ndetse na leta muri rusange bungukira mu nama nk’izi kuko ari imbaraga ziba zikusanywa mu guhangana n’abapfobya ndetse n’abahakana jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kandi bakarushaho kurwanya ingengabitekerezo yayo.

kwamamaza

Urubyiruko rugera kuri 200 rwaturutse mu turere 10 tw’u Rwanda ruhuriye mu kitwa Never Again Rwanda , rwahuriye mu nama y’urubyiruko yo ku nshuro ya 12 ku kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Agaruka ku ntego y’iyi nama, Eric Mahoro; umuyobozi wungirije wa Never Again Rwanda, yagize ati: “…ni inama yarifite intego ebyiri, intego ya mbere ni ukwibuka jenoside yakorewe abatutsi. Intego ya kabiri iba ari iyo guhuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu ngeri zitandukanye kugira ngo bigire ku ndangagaciro dukura mu kwibuka, ariko by’umwihariko uyu munsi bafate iya mbere mu guhangana no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragara hamwe na hamwe mu gihugu cyacu ndetse no mu karere.”

“ aba ari umwanya wo kwibuka no kwishakamo imbaraga zo gukomeza  ariko no kuvuga ngo reka dutange uru rumuri ku rubyiruko, tubibutse n’umusanzu wabo bafite kandi ukomeye mu guhangana no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.”

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi nama bahamya ko urubyiruko rukwiye kwiyemeza gufata inshingano zo guhangana n’abapfobya n’abahakana jenoside nka ba nyirigihugu.

Umwe yagize ati: “Mbere na mbere nk’urubyiruko dukwiye kumva ko iki gihugu ari icyacu. Nubwo waba utaravutse uzi aya mateka cyangwa utarayabayemo, ukwiye kumva ko isura y’igihugu ari wowe ubwawe. Bityo rero dukwiye kwiga amateka, twe kubeshwa cyangwa ngo twumve ibyo tubwirwa, turusheho kugira umwete wo kwiga amateka, twitabire inama nk’izi ndetse tujye mu miryango itandukanye izadufasha kugira iyo myumvire myiza, idufaka gutanga uwo musanzu neza.”

Undi yagize ati: “Inama nk’izi zifasha urubyiruko kugira umwanya wo kongera gutekereza, guhurira hamwe tukigira ku bakuru, tukiga amateka mabi yatumye u Rwanda rw’abanyarwanda rwisanga muri jenoside yakorewe abatutsi. Ariko nanone tukareba ni iki cyakorwa kugira ngo ibyabaye bye kuzongera kuba, cyane cyane turwanya ingengabitekerezo ya jenoside.”

Dr. Assumpta Muhayisa ; Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ishami ryo kwibuka no kurwanya Jenoside muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, avuga ko “nkuko mubizi jenoside yakorewe abatutsi yabaye igikorwa kibi cyane ababyeyi batabasha kuganira n’abana babo. Izi gahunda rero iyo zibaye nibura ni umwanya waho urubyiruko rwigira rukamenya amateka y’igihugu cyabo, amateka y’ababyeyi babo.”

“ahubwo twakwifuje ko zitabirwa n’urubyiruko rwinshi ku mubare ushoboka, ntihagire n’umwe usigara. (...)Turarusaba ko rwahaguruka rukadufasha kuyirwanya. Kandi nibo maboko yacu, batadufashije kandi twe turarenga bahinguka, twaba turimo kuvunikira ubusa, abafite iriya ngengabitekerezo bakwidegembya, ntibagira ababavuguruza, ubwo rero tubatezeho amaboko n’imbaraga.”

Uru rubyiruko rwasuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 250  ndetse bunamiye, banashyira indabo ku mva. Nyuma hakurikiyeho  ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Apr 28, 2023 - 08:16