Guhuriza hamwe imbaraga ku gufasha uwahuye n'ihohoterwa byihutisha kubona serivise z'ubutabera n'ubuzima ku gihe

Guhera kuri uyu wa kabiri i Kigali hateraniye inzego zitandukanye zirimo urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Isange one stop centre, abo munzego z’ubuzima, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere y’umuryango, bose bahuriye mu mahugurwa azamara ibyumweru Bitatu agamije kubongerera ubumenyi no kunoza imikoranire mu gutanga serivise ku babagana baba bahuye n'ihohoterwa, bikazabafasha kandi gukemura ibibazo bahuraga nabyo kuko bazaba bakora nk’umuntu umwe kugirango badatuma uwahohotewe ashobora guhura n’ihungabana.

kwamamaza

Aya mahugurwa agamije gukemura ikibazo cy’abahohotewe bishingiye ku gitsina kugirango babone serivise zihuse ndetse n’ubutabera, abari guhugurwa bavuga ko aya mahugurwa azatuma babasha kurushaho kwihutisha serivise batanga bigafasha ko ibimenyetso byerekana ko umuntu yahohotewe bitarasibama.

Aline Umutoni umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana, muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko nyuma yaya mahugurwa ari guhabwa aba bakozi ba Isange one stop centre biteze itangwa rya serivise inoze ihabwa uwakorerewe ihohoterwa.

Yagize ati "icyo twiteze nuko serivise zari zisanzwe zitangwa zizakomeza gutangwa neza mu buryo bwisumbuyeho kugirango wawundi utugana abashe kunyurwa ndetse abashe guhabwa serivise zuzuye ari izimufasha mu isanamitima, ari izimufasha mu buryo bw'ubuvuzi ndetse n'ibijyanye n'ubutabera no gusubira mu buzima busanzwe".   

SG Jeannot  Ruhunga umuyobozi w’urwego rw'igihugu rw’ubugenzacyaha RIB avuga ko kuba aba bakozi bari guhabwa amahugurwa ari imwe muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo ku kibazo cy'ihohoterwa rishingiye kugitsina kandi ari ingenzi kuko ari umwihariko w’u Rwanda, kuko imitangire ya serivise ituma amahanga aza kwigira ku Rwanda.

Ati "iyo umuntu ahohotewe aba akorewe icyaha, mu bihugu byinshi buri rwego rukora ukwarwo, ibyo nibyo twakemuye hano mu Rwanda abenshi batarabigeraho iyo baje mu Rwanda baba bashaka kumenya uko bikorwa kugirango nabo babe babikora kuko bifite umusaruro ufatika".  

Kugeza ubu mu Rwanda ku kibazo cyo gufasha abahuye n’ikibazo cy'ihohoterwa inzego bireba zivuga ko ubu bihagaze neza kandi ko serivise bahabwa zikomeje kubegerezwa igisigaye nuko hari bamwe bagifite imyumvire ya ntiteranya bigatinza uwahohotewe kubona ubuvuzi ndetse n’ubutabera.

Ubu mu gihugu hose izi serivise za Isange one stop centre zitangirwa mu bigo 50 ndetse n'imirongo yashyizweho itishyurwa kandi byose bigakorerwa uwahohotewe ku buntu.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Oct 11, 2023 - 14:43