Abasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero bagorwa n’umuhanda mubi

Mu gihe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero ruherereye mu karere ka Karongi ari rumwe muri 4 zitegurwa kwandikwa mu murage w’Isi, abarusura bagaragaza inzitizi y’umuhanda udatunganyije ku buryo kugera kuri uru rwibutso bitorohera abakoresha ibinyabiziga bityo bagasaba ko uyu muhanda wakorwa. Babihuriraho n’ubuyobozi bw’uru rwibutso, buvuga ko iyi nzitizi inagabanya umubare w’abahasura baba bategerejwe, nyamara ngo ni kenshi bagaragarije ubuyobozi bw’akarere ka Karongi iki kibazo.

kwamamaza

Bitewe n’amateka y’ihariye y’Abasesero muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imyubakire n’imiterere y’Urwibutso rwa Jenoside y’akorewe Abatutsi mu 1994 aha mu Bisesero, mu karere ka Karongi, bituma yaba abanyarwanda bo hirya no hino mu gihugu n’abanyamahanga bagira amatsiko yo kuhasura bagasobanurirwa imbona nkubone aya mateka, nyamara abagerageje kujyayo ngo usanga bagorwa n’urugendo ruvunanye cyane kubera umuhanda udatunganyije ugana kuri uru rwibutso, bityo ngo ukeneye gukorwa nk’uko aba babigarukaho.

Umwe yagize ati "uyu muhanda uragoye cyane kuva kuri kaburimbo kugera hano kuri uru rwibutso, umuhanda ugoye imodoka, bibaye byiza umuhanda wakorwa kugirango abantu bose babashe kugera kuri uru rwibutso bitabagoye cyane". 

Undi yagize ati "umuhanda umeze nabi, kubera ari umuhanda ugana ahantu nkaha hakomeye twifuzaga ko uyu muhanda wakorwa". 

Ku rundi ruhande, urwibutso rwa Bisesero ni rumwe muri 4 ziri gutegurirwa kwandikwa mu murage w’isi aho uyu muhanda ari kimwe mu bikoma mu nkokora uru rugendo ndetse kuri Emmy Musinguzi, umukozi wa MINUBUMWE uyobora uru rwibutso akavuga ko uyu muhanda ari inzitizi ku mubare w’abasura urwibutso nyamara ngo babimenyesheje ubuyobozi bw’akarere ka Karongi.

Yagize ati "uyu muhanda ni kimwe mu nzitizi dufite zikomeye zituma tutabona abashyitsi benshi ku rwego twakabaye tubabonaho, twarabisabye ko wakorwa dutegereje kuzabona bikorwa".    

Ku murongo wa Telephone, Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w'akarere ka Karongi, aravuga ko koko uyu muhanda ubahangayikishije, ariko ngo hari icyizere.

Yagize ati "tujya tuwukora mu buryo bwo gukora umuganda ariko natwe mu mihanda dusaba yuko haboneka ubushobozi kugirango uriya muhanda ukorwe, ikibazo kirazwi , ni umuhanda dushaka ko haboneka ubushobozi , dufite imihanda ikenewe cyane kandi uriya nawo uri mu mihanda yingenzi hano mu karere ka Karongi".   

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero rwubatse mu birometero birenga 8 uturutse ku muhanda wa Kaburembo.

Kuba rubangamiwe no kutagira uburyo bunoze bwo kurugeraho, ni ibishobora gukomeza gutinza gahunda yo kurwinjiza mu murage w’isi, ruhuriyeho n’urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Murambi ruri mu karere ka Nyamagabe, ndetse n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyamata ruri mu Karere ka Bugesera.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 May 30, 2023 - 08:50