Minisiteri y'Ubutabera irasaba abakozi ba RIB kurangwa n'ubunyangamugayo

Urwego rw’igihugu rw'ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) kuri uyu wa kabiri bakoze inama ibahuza, igamije kureba uko hakongerwa ubunyamwuga hatangwa serivisi inoze kandi yihuse. Ndetse by'umwihariko kugira ikinyabupfura no gushyira ibyifuzo by'abaturage imbere bakaba inyangamugayo .

kwamamaza

Ni inama kandi yanitabiriwe na Minisitiri w'ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja wanakebuye abakozi b'uru rwego rwa RIB abibutsa ko akazi bakora ari akazi kagoye ko bagomba kwirinda gushyira amarangamutima mukazi bakaba inyangamugayo kugira ngo umwuga bakora uhore ari uwo kwizerwa.

Yagize ati "mu mirimo yose dukora dusabwa ubwo butwari n'ubunyangamugayo mubyo tuba dukora ariko byagera kuri uru rwego rw'ubugenzacyaha bitewe n'inshingano baba bafite bikaba ngombwa yuko umuntu ahora abibakangurira unababwira yuko ari ngombwa yuko ubunyangamugayo busabwa kugirango akazi kagaragare neza, akenshi bipfira aho bitangirira cyangwa bikagenda neza aho bitangirira, iyo mu bugenzacyaha byagenze neza nta kabuza yuko iyo byageze mu nkiko biba bimeze neza [.......]".      

Col. Jeannot Ruhunga umuyobozi mukuru wa RIB avuga ko akazi bakora nubwo kagoye ariko bagomba kwirinda ruswa ndetse bakanigomwa bagatanga serivise nziza kubo baziha.

Yagize ati "Serivise dutanga ni serivise igira ingaruka ku batugana , iyo itanzwe nabi n'ingaruka ziba mbi niyo mpamvu aricyo kintu duhozaho kugirango duhwiture, twihwiture kugirango turusheho gutanga serivise inoze neza kuko iyo itanzwe nabi ingaruka ku batugana kubo tuziha ziba mbi, abatugana hari abatabona serivise yihuse hari abagenzacyaha bakigaragaramo intege nke mu gukora dosiye neza, bisaba kwigomwa ibintu byinshi".   

Umwe mu bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ndetse n'uwahawe igihembo cy'ishimwe kuko yakoze neza agatanga serivise nziza bavuze ko batanze serivise nziza birinda ruswa nk'umutego wabagusha mu cyaha nibyo byabaye intwaro yabo yabaganishije ku kunoza akazi kabo neza.

Umwe mu bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru yagize ati "ikintu cya mbere ni ukwihangana kuko akazi dukora umuntu ashobora guhuriramo n'ibibazo byinshi, ari abantu bashobora kumutega imitego, ariko hari indangagaciro twatojwe". 

Uwahawe igihembo cy'uko yakoze neza nawe yagize ati "ikintu cyanshoboje kwitwara neza nta kindi n'ugukoresha ubunyamwuga, ruswa bisanzwe bizwi yuko  tugomba kuyirwanya nk'abagenzacyaha, kuyirwanya ni byiza ariko tugomba no kumenyesha uwayitanze kugirango nawe abashe kuba yakurikiranwa ndetse anabihanirwe n'amategeko kugirango bihe n'isomo abandi".    

Uru rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB kuva rutangiye mu myaka 5 ishize rumaze kwirukana abarenga 80 bazira kudatanga serivise nziza . Iyi nama yabahuje niho hanatangiwe ibihembo ku bakoze neza bagera kuri 25 ,naho 3 bashyirwa mukiruhuko k’izabukuru

Inkuru ya Emilienne Kayitesi Isango Star Kigali

 Feb 8, 2023 - 08:17