Ibuka irasaba inzego bireba n’abanyarwanda muri rusange kwigisha abana amateka yaranze u Rwanda

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka urasaba inzego bireba n’abanyarwanda muri rusange kwigisha abana bato amateka yaranze u Rwanda kugirango bibe umusingi wo kwizera ahazaza hazaba harangwa no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

kwamamaza

Ni mu gikorwa cyahuriyemo abakozi ba za Minisiteri yaba iy’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) ndetse na Minisiteri y’urubyiruko hamwe n'ibigo bikorera mu nyubako imwe bigera kuri 6.

Jean Bosco Rutagengwa Komiseri muri Ibuka asaba ko amasomo y’amateka u Rwanda rwanyuzemo yashyirwa muri porogaramu maze akigishwa byimbitse mu bana bato kugirango bizafashe guhangana n’abapfobya Jenoside mu bihe bizaza.

Yagize ati "turasaba kandi turiginga ko porogaramu ziriho zarateguwe ariko kugeza aka kanya ntabwo zigishwa, porogaramu z'amateka uko Jenoside yagenze ibi bintu bikwiye kwigishwa abana kuko niho hazaturuka ingufu zo kurwanya ko hazongera kubaho Jenoside nkiyo twabonye, nta handi hantu bizaca".    

Ibyo nibyo Minisitiri w’urubyiruko Dr. Abdallah Utumatwishima avuga ko ibyo kwigisha abana amateka y’u Rwanda bigomba no gutangirira mu muryango kandi bikaba ihame bigakorwa ibihe byose.

Yagize ati " dutekereze ko dufite abanyarwanda bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bayikorana ubugome bukabije, uyu munsi bamwe barangije ibihano bashobora no kuba baratangiye kujya mu miryango yabo, nubwo bamuhana ashobora kwihana ariko ibyo bintu yakoze hariho icyamusigayemo, tudatoje neza abo yabyaye tubabwire ibyiza akaturusha imbara mu rugo iwe akabigisha bike mubyo yasigaranye ntabwo icyerecyezo twaba turimo cyaba ari cyiza".   

Ibigo bikorera mu nyubako A&P Building byahuriye mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi aho bunamiye banaha icyubahiro imibiri igera ku 250 000 ihashyinguye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 4, 2023 - 08:09